Politiki

Rusizi: Abaherutse kwegura barashinja Mayor kwikiza abatavuga rumwe na we

Photo

Abaherutse kwegura ku myanya itandukanye mu karere ka Rusizi babwiye TV na Radio One ko umuyobozi w’aka karere yabirukanye mu rwego rwo kwikiza abo batuvuga rumwe ndetse ngo n’abagerageje kumubangamira mu nyungu ze bwite. Guverineri w’intara y’uburengerazuba we atangaza ko ibyo aba bavuga ari amatakirangoyi.

Aba bavuga ko ku itariki ya 06 Gicurasi 2020 bandikiwe ubutumwa buteye kimwe bubahamagara mu nama,bakihagera batungurwa no guhabwa impapuro zibasaba kwegura ku nshingano zabo. Bavuga ko kweguzwa muri ubwo buryo ari umugambi wateguwe n’umuyobozi w’aka karere wo kwikiza abatavuga rumwe na we ndetse n’abagerageza kubangamira inyungu ze bwite ngo dore ko banaterwaga ubwoba ko utandika yegura biri bumugireho ingaruka n’umuryango we.

Nyuma yo gushyirwaho igitutu n’iterabwoba bakandika amabaruwa asa bose begura ,kuri ubu bamaze kwandikira inzego zitandukanye basaba kurenganurwa nkuko bikubiye mu nyandiko TV na Radio One bifitiye kopi.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Bwana Kayumba Ephrem ushinjwa gushyira igitutu kuri abo bayobozi ngo begure yabihakanye ahubwo yemeza ko we nta ngabo n’intwaro agira byari gutuma abategeka kwegura.

Guverineri Munywantwali Alphonse wari uyoboye inama bivugwa ko ari yo aba bahatiwemo kwegura avuga ko ibyo banditse ntawabibahatiye ahubwo ko ari amatakirangoyi.

Inkuru irambuye TV1.......................



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top