Politiki

Rusizi: Gitifu yafatiwe mu cyuho yiba amabati-Ubuyobozi

Photo

Mu ijoro ryakeye kuri uyu wa Gatanu HATANGIMANA WILSON umunyamabanga nshigwabikorwa w’akagari ka Gakoni mu murenge wa Muganza ho mu karere ka Rusizi yafatiwe mu cyuho we n’umuzamu basohoye amabati yari abitse mu biro by’aka kagari bivugwa ko bari bagiye kuyagurisha ,nyamara barayazanye kugira ngo azahabwe abaturage batishoboye.

Ubuyobozi bw’umurenge wa MUGANZA bwabwiye TV na Radio One ko abaturage ari bo babahamagaye bababwira ko uwo muyobozi w’akagari arimo nyuma yo kumubona asohoye amabati ane muri 20 yari abitse muri ako Kagari.

Kuri ubu uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gakoni afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Bugarama dore ko na nyuma gato amakuru TV1 yamenye nuko uyu muyobozi yahise yegura ku nshingano ze nubwo bitaremezwa n’ubuyobozi bw’akarere.

Muri uku kwezi abayobozi mu ngeri zitandukanye mu karere ka Rusizi bakomeje inkubiri yo kwegura dore ko tariki ya 06 Gicurasi 2020 uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere MUSHIMIYIMANA Ephrem n’abandi babatu bari bayoboye imirenge beguye cyo kimwe n’abandi bakozi babiri bari bashinzwe irangamimerere na Notariya.

Inkuru Irambuye kuri TV1..............



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top