Politiki

Rwanda: Abayobozi b’uturere birukanwe abandi baregura.

Photo

Mugitondo cyo kuri uyu wa kabiri komite nyobozi y’akarere ka Musanze yose yegurijwe rimwe.
Perezida w’inama Njyanama y’akarere ka Musanze ABAYISENGA Emile yabwiye TV1 ko Ruswa, kudahuza n’imyitwarire mibi mu maso y’abo bayobora ari zimwe mu mpamvu zo kweguzwa kwa komite nyobozi yose y’akarere ka Musanze. Abeguye ni Meya Habyarimana Jean Damascène n’Umuyobozi Ushinzwe iterambere ry’ubukungu Ndabereye Augustin begujwe, mu gihe uwari ushinzwe imibereho myiza Uwamariya Marie Claire, yanditse asaba kwegura.

Uretse mu karere ka Musanze no mu tundi turere hagiye habamo impinduka. Mu Karere ka Ngororero ba Visi Meya n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ako karere, Rukazambuga Gilbert, baraye bandikiye Inama Njyanama y’Akarere amabaruwa asaba kwegura.

Ba Visi Meya beguye muri Ngororero ni Ushinzwe ubukungu Kanyange Christine n’ushinzwe imibereho myiza, Kuradusenge Janvier.
Uwari umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe ubukungu, Kanyange Christine, yavuze ko yanditse ibaruwa yo kwegura ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, akaba yeguye ku mpamvu yise ize bwite yongeraho ko agiye gukomeza inshingano zo kwita ku muryango we.

Nyuma gato ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri kandi ni bwo byamenyekanye ko n’umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Béatrice yanditse yegura mu nama Njyanama y’akarere ka Muhanga ndetse no ku mwanya w’Umuyobozi w’Akarere.
Benshi mu barimo kwegura abandi bakeguzwa ,bari basigaje umwaka umwe ngo barangize manda batorewe mu mwaka wa 2016.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top