Politiki

Rwanda: Hagiye gushyirwaho utugari n’imirenge by’icyitegererezo.

Photo

Uyu ni umwe mu myanzuro 23 yafatiwe mu mwiherero wahurije abayobozi bo mu nzego z’ibanze n’abakozi ba ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu mu karere ka Musanze tariki ya 27 na 28 Ukwakira 2019.

Iri huriro ryitabiriwe n’umuyobozi w’umujyi wa Kigali n’abamwugirije, ba Guverineri b’intara, Perezida w’inama njyanama y’umujyi wa Kigali n’uturere, abayobozi b’uturere n’ababungirije, abanyamabanga nshingwabikorwa b’intara, umujyi wa Kigali n’uturere n’abayobozi bashinzwe imirimo rusange mu mujyi wa Kigali n’uturere. Ryitabiriwe kandi n’abayobozi b’ibigo bya Leta bishamikiye kuri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu.

Muri uyu mwiherero hafatiwemo imyanzuro igera kuri 23 yose iganisha ku kwihutisha imitangire ya serivisi zihabwa abaturage hagamijwe kwihutisha iterambere, ndetse abitabiriye uyu mwiherero bakavuga ko iyo myanzuro yose bayitwaye nk’imihigo bagomba kwesa.

Umwanzuro wa kabiri muri iyo 23 uvuga ko bitarenze uyu mwaka wa 2019-2020, hagomba kubaho umudugudu ntangarugero umwe muri buri murenge, akagari ntangarugero kamwe muri buri karere n’umurenge ntangarugero umwe muri buri Ntara n’Umujyi wa Kigali byujuje ibipimo by’iterambere n’imibereho myiza.

Ubundi hari hamenyerewe imidugudu y’icyitegererezo yubakwaga mu rwego rw’akarere, ariko noneho uyu muhigo mushya abayobozi mu nzego z’ibanze bihaye uteganya ko umudugudu ntangarugero uba muri buri murenge, muri buri karere hakabamo akagari ntangarugero naho muri buri ntara hakabamo umurenge ntangarugero.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof. SHYAKA Anastase avuga ko intego y’uyu mwiherero wari ubaye ku nshuro ya kabiri ari ukwisuzuma hagamijwe kuvugurura imikorere mu nyungu z’umuturage, ari nayo mpamvu ngo iyi myanzuro yafatiwemo abayobozi mu nzego z’ibanze bakwiriye kuyifata nk’imihigo bagomba kwesa byanze bikunze.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top