Politiki

Rwanda: Ibitekerezo by’abanyamakuru ku mpamvu zituma abagore bake ari bo bakora itangazamakuru

Photo


Inkuru ya Fulgence Hakizuwera

Mu gihe bikomeje kugaragara ko umubare w’abagore bakora itangazamakuru uri hasi cyane ugereranyije n’abagabo barikora, bamwe mu banyamakuru b’abagore baravuga ko ingorane zikomeye ziyobowe no kuba uyu mwuga urimo amafaranga make kandi usaba imbaraga kiri ku isonga mu bituma hari abagore bahitamo kurihunga nyamara baranaryize.

Iyi mibereho ituma abagore bahunga uyu mwuga inashimangirwa n’abagabo bakora itangazamakuru , bavuga ko hari byinshi abagabo bihanganira ariko abagore bo bakabirambirwa bakarivamo nubwo nta mibare nyayo ibigaragaza ariko mu bigaragarira amaso ,umubare w’abagore bakora itangazamakuru uragenda umanuka ndetse cyane kuko hari ikigo cy’itangazamakuru utabasangamo,ahandi ukahasanga umwe, babiri, batatu cyangwa bane ku buryo ntagushidikanya ko bari hasi kure ya 30% isabwa muri Leta ariko ikanashishikarizwa abikorera. Bake mu bagore bagikora uyu mwuga baravuga ko ingorane nyinshi ariko ziyobowe n’ubukene muri uyu mwuga hari abagore badashobora kuzihanganira bagahitamo kubireka nkuko umunyamakuru w’umugore witwa MUTESI Scovia yabibwiye TV na Radio One .

Gukora itangazamakuru ngo bisaba kurikora urikunze kwirirwa wiruka mu baturage ngo baguhe amakuru bamwe bakayakwima guhembwa amafaranga make bityo udakunda uyu mwuga birenze ngo agahitamo kuwureka ari na byo biba kuri benshi nkuko Juventine MURAGIJEMARIYA we ugikora itangazamakuru abivuga.

Icyakora uko biri kose ngo nta mugore wirukanwa ngo ntashoboye ,uko abagabo barikora n’abagore barikora ,ahubwo iki cyuho cyabo ngo kinongerwa no kwitinya ingorane bahuriramo ngo bazisangiye na basaza babo nkuko umugore witwa Assoumpte MUKESHIMANA na we ukora itangazamakuru abivuga.

Mu mashuri y’itangazamakuru n’itumanaho usanga abakobwa baba ari benshi bishoboka nk’abahungu ariko bagera mu mwuga ukababura cyangwa bakagenda bavamo buhoro buhoro ,kuba mu Rwanda abanyamakuru batabona ibihwanye n’akazi bakoze ngo batezwe imbere bigaragara n’umwuga bakora bica intege bose, ariko abagore bakaba abambere mu guhunga uyu mwuga.

Ildephonse SINABUBARIRAGA Umunyamakuru akaba n’umuyobozi wa Radiyo Ishingiro ati” ikibuga cyaranyereye ariko iyo kinyereye abakunda kwambara amapantaro ni bo bashobora kunyererana na cyo”.Aha yavugaga impamvu abagabo aribo bihangana bakagumamo.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top