Politiki

Rwanda: Ibitekerezo ku mikorere y’umuyobozi w’umukene

Photo

Inkuru yanditswe na Athanase MUNYARUGENDO.

Hari bamwe bavuga ko bigoranye kuba umukene yagirirwa icyizere mu matora, ahanini ngo bitewe nuko na we ubwe aba atishoboye,gusa hakaba n’abandi bavuga ko umukene aramutse agiriwe icyizere yayobora kuko ngo umuntu ashobora gukena ariko afite ibitekerezo bizima.

Abavuga ibyo ahanini babishingira ku kuba umuturage w’umukene aba atazwi n’abantu benshi , kuba ashobora kwiharira ibigenewe abaturage cyangwa se akaba yagwa mu mutego wa ruswa mu buryo bworoshye,bakavuga ko umukire impamvu agirirwa icyizere ngo nuko baba babona ibitekerezo bye nabo bizabafasha kumera nka we.

Ku rundi hande ariko hari abandi bavuga ko umuntu ashobora gukena ariko afite ibitekerezo bizima ,dore ko nabo bakire bagirirwa icyizere bamwe birangira banyereje umutungo wa leta bikarangira bategushye ababashyizeho.

NDAHIRO Innocent ushinzwe imiyoborere na politike yo kwegereza abaturage ubuyobozi muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu avuga ko abaturage batakabaye batora umuntu bashingiye ku kuba ari umukene cyangwa umukire ahubwo ngo bajya bashingira ku bunyamungamugayo n’izindi ndagagaciro z’umuntu ufite aho yabakura naho yabageza.

Impuguke muri politike NGENDAHIMANA Ladislas we anenga abavuga ko umukene atayobora, cyane ko ngo n’abo babanenga, hari igihe bagirirwa icyizere bakabyanga bitwaje inshingano bita ko ari nyinshi baba bafite.

Impuguke muri politike y’imiyoborere zivuga ko kugira ngo umuntu atorwe abanza kugaragaza imigabo n’imigambi afitiye abo azayobora ubundi nabo bakihitaramo bashingiye ku busumbane bw’yo migabo n’imigambi y’abiyamamaza batagendeye ku marangamutima.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top