Politiki

Rwanda: Igihe ibyiciro bishya by’ubudehe bizasohokera kiracyari ibanga

Photo

Bamwe mu baturage bakomeje kwibaza aho kuvugurura ibyiciro by’ubudehe bigeze, bakanasaba ko mugihe iki gikorwa cyakorwa hashyirwamo ubushishozi kugira ngo buri wese ahabwe icyiciro akwiriye ,benshi mu baturage bagiye basaba ko bahindurirwa ibyiciro, bavuga ko bashyizwe mu byo badakwiriye, by’umwihariko abashyizwe mu bafite ubushobozi kandi bo batabufite dore ko batahwemye gusaba ko nibivugurwa byazakoranwa ubushishozi, ntibibe nk’ibya mbere.

Kuba hari abavuga ko ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo byakoranywe amakosa, binashimangirwa n’ubushakashatsi bwo muri 2018 bwakozwe n’urwego rw’imiyoborere RGB aho bwerekanye ko 45.7 % by’abanyarwanda batishimiye ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo.

Guhindurira umuturage icyiciro yashyizwemo na bagenzi be, byakunze gukorwa n’inzego z’ubuyobozi zigamije kubona amanota cyangwa kugaragara neza mu mihigo ziba zarihaye.

Zimwe mu ngaruka zabyo ni uko kuri ubu hari abaturage usanga badafite ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Sante) kubera kubura ubushobozi bitewe n’icyiciro yashyizwemo muri ubwo buryo.

Nubwo aterura ngo agaragaze igihe bizakorerwa naho bigeze , Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Nyirarukundo Ignatienne, yabwiye TV na Radio one ko nubwo ibyiciro by’ubudehe byatinze gusohoka bakiri kubikoraho ngo bizaze bimeze neza.

Ibyiciro by’ubudehe ni byo byifashishwa mu igenamigambi ritandukanye ry’igihugu, no mu mishinga igamije gukura abaturage mu bukene, ariho usangamo, gahunda zo kwishyura ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé),gahunda ya Gira inka, ubudehe n’ibindi.
Icyo abanyarwanda benshi bategerezanyije amatsiko ni ukumenya igihe ibyiciro by’ubudehe bizongera kuvugururirwa.

Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA),cyatangaje ko Leta y’u Rwanda yashyizeho ibyiciro by’ubudehe kugira ngo hakorwe igenamigambi nyaryo ,abatishoboye babashe gufashwa gutera intambwe.Ibi byiciro by’ubudehe byari biteganyijwe ko bizajya bivugururwa nyuma ya buri myaka itatu gusa kuri ubu imyaka irenga ine irashize bitaravugururwa.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top