Politiki

Rwanda: Imikorere y’itangazamakuru mu bihe bya COVID-19

Photo

Yanditswe na Athanase Munyarugendo

Bamwe mu baturage baravuga ko icyorezo cya korona virusi cyagasigiye isomo bamwe mu bayobozi bareba nabi abaturage batanga amakuru, ndetse n’ababona itangazamakuru mu ndorerwamo yo kuvuga ibitagenda gusa, ibi aba baturage ngo barabishyingira ku buryo itangazamakuru ryababaye hafi mu bihe byo guhangana na Covid-19 aho byinshi mu bindi bikorwa byari byahagaze.
Athanase Munyarugendo.

Ni kenshi hakunze kumvikana abaturage bifashisha itangazamakuru mu kubakorera ubuvugizi bw’ibitagenda aho batuye ndetse bimwe na bimwe bikagenda bibonerwa umuti,gusa ngo iyo bamaze kuvugana n’itangazamakuru hari bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze babareba nabi ndetse bakaba banabashyiraho amakosa badafite kugira ngo bahanwe kubera ko bavuganye n’itangazamakuru.

Kajangana Jean Aime ushinzwe gushyira mu bikorwa itegeko ryo kubona amakuru ku rwego rw’umuvunyi avuga ko abayobozi bima abaturage Serivisi kubera ko batanze amakuru amakuru na bo baba bakwiye kubiryozwa.

Muri ibi bihe u Rwanda n’isi yose birimo guhangana n’icyorezo cya koronavirusi ibikorwa bimwe na bimwe byagiye bihagarara, hari bamwe mu baturage bavuga ko ibi bihe byagasigiye isomo bamwe mu bayobozi bareba nabi abaturage bavugana n’itangazamakuru, ndetse n’abaribonera mu ndorerwamo yo gutangaza ibitagenda gusa kuko ngo ryabafashije kumenya amakuru yo kwirinda Koronavirusi, ribasusurutsa mu gihe cy’ubwigunge , ribabera insengero ndetse rinababera ishuri ry’abana babo dore ryanyuzwagamo amasomo atandukanye.

Aba baturage bashyingiye ku mumaro itangazamakuru ryabagiriye muri ibi bihe bya Koronavirusi bakomeza bavuga ko itangazamkuru ritabereyeho kureba ibyiza gusa ngo ahubwo ritanga umusanzu ukomeye mu kubaka igihugu.
Ibi aba baturage bavuga kandi bigarukwaho n’umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi IRENEE NDAYAMBAJE ushimangira ko inkuru n’ibiganiro byakozwe n’itangazamakuru byatumye iki cyorezo kitandurwa n’abantu benshi.

Ubwo yari mu kiganiro mu bitangazamakuru bya Leta, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof.Shyaka Anastase yabajijwe niba abanyamakuru na bo barashyiriweho amasaha ntarengwa batagomba gukora, maze asubiza ko abanyamakuru ari ingabo zikenewe.

Mu bihe byo guhangana na Koronavirusi, itangazamakuru ryagize uruhare rwo kwigisha Abanyarwanda uburyo bwo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi binyuze mu nkuru n’ibiganiro ndetse no kwerekana aho amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo atubahirizwa bigafasha inzego zibishinzwe kongera ingufu, ibi byose n’ibyakabereye isomo bamwe mu bayobozi batabona uruhare rw’umunyamakuru mu iterambere ry’igihugu barimo ababwira nabi abaturage bavugana n’itangazamakuru ndetse n’ababonera itangazamakuru mu ndorerwamo yo kuvuga ibitagenda gusa.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top