Politiki

Rwanda: Impaka ku kutavuga rumwe n’ubutegetsi-Impuguke

Photo

Inkuru yanditswe na Jean de Dieu KALINIJABO

Bamwe mu bakurikiranira hafi politiki y’u Rwanda, baravuga ko ntawe ukwiye kuvuga ko atavuga rumwe n’ubutegetsi mu gihe nta mpinduka zifatika uri muri uwo murongo agaragaza mu buzima bw’abaturage.

Ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki mu Rwanda rihurije hamwe amashyaka 11 harimo abiri yaryinjiyemo vuba aha nk’atavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse bidatinze aza no guhabwa imyanya mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda mu matora y’abadepite aherutse. Kuba Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda na PS Imberakuri yemeza ko atavuga rumwe n’ubutegetsi ariko ngo si ko Evariste MURWANASHYAKA ushinzwe guhuza gahunda mu mpuzamiryango y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda CLADHO abibona, dore ko we asanga amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ari ayo usanga abarizwa hanze y’igihugu naho ay’imbere mu gihugu anafite imyanya mu miyoborere y’igihugu yose agendera mu murongo umwe w’imiyoborere.

Eric MAHORO uyobora umuryango Never Again ukora ibikorwa byo kwimakaza umuco w’amahoro n’imiyoborere idaheza mu Rwanda, we ngo asanga kuba hari amashyaka avuga ko atavuga rumwe n’ubutegetsi ari mu nteko ishinga amategeko hari icyo byatanze nubwo ngo bikiri ibitekerezo bwite by’abayobozi b’ayo mashyaka aho kuba ibya rubanda.

Ariko se kuki iyo havuzwe kutavuga rumwe n’ubutegetsi byumvikana nk’imvugo ikanga bamwe? Depite NTEZIMANA Claude uhagarariye Green Party yivugira ko itavuga rumwe n’ubutegetsi avuga ko imvugo "kutavuga rumwe n’ubutegetsi" hari abantu babyumva nk’intamabara yeruye nyamara ari ibitekerezo biba bihanganye.

Kuri iyi ngingo idakunze kugarukwaho kenshi cyane, zimwe mu mpuguke muri politiki n’imiyoborere zirimo John MUGABO zivuga ko kutavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda bikoreshwa nk’inzira ihesha imyanya mu butegetsi ababyiyitirira kandi ngo baba badindiza imitekerereze y’abaturage kuko umusaruro batanga iyo bageze muri iyo myanya uba uhabanye n’intego bumvikanishije basaba abaturage kubagirira icyizere.

Kugeza ubu mu Rwanda hari amashyaka abiri yivugira ko atavuga rumwe n’ubutegetsi ari yo Democratic Green Party of Rwanda na Ps Imberakuri yombi akaba anafite imyanya 4 mu nteko ishinga amategeko. Gusa ntabwo aratangira guhagararirwa muri guverinoma nubwo abayayobora bemeza ko bafite indoto zo kuzayobora igihugu.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top