Politiki

Rwanda: Isezerano Minisitiri w’ubuhinzi yahaye perezida wa Repubulika rimaze umwaka ritarasohora

Photo

Muri iyi minsi mu Rwanda haravugwa izamuka ridasanzwe ry’igiciro cy’ibirayi ku isoko, ahanini ngo ririmo guturuka ku buke bw’umusaruro wabyo, ibyo bamwe bemeza ko rifitanye isano ya hafi n’ibibazo byakunze kuvugwa mu butubuzi bw’imbuto y’ibirayi, aho ngo iyi mbuto itaboneka uko bikwiye ndetse n’aho ibonetse ikaba ihenze bikabera imbogamizi abahinzi.

Ikibazo cy’ibura ry’imbuto y’ibirayi cyo si icya none, Mu minsi ishize iki kibazo kiri mu byafashweho umwanya munini mu byagejejwe ku mukuru w’igihugu ubwo yasuraga abatuye akarere ka Burera ku itariki ya 8 Gicurasi 2019, icyo gihe Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi yari yasezeranyije Perezida wa Repubulika ko iki kibazo cyagombaga kuba cyabaye amateka bitarenze ukwezi kwa 9 kw’umwaka ushize wa 2019.

Hamaze kurengaho umwaka wose ku gihe minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Gerardine Mukeshimana yari yahaye Perezida wa Repubulika ko bazaba bamaze gukemura iki kibazo cy’ibura n’ihenda ry’imbuto y’ibirayi, nyamara magingo aya abahinzi bavuga ko iki kibazo aho kugabanuka ahubwo kiyongereye, kugeza ubwo abaturage bongeye no kukigeza ku mukuru w’igihugu mu kiganiro yagiranaga na Radio na Televiziyo by’igihugu kuri iki cyumweru.

Mu mvugo yumvikanamo gusa n’urambiwe iki kibazo, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yijeje umuturage wari ukimubajije ko kigiye guhabwa umurongo mu maguru mashya kandi mu buryo bwa burundu, aho yagize ati: “Nagusezeranya ko ngiye kubikurikirana bigasobanuka,.... uzabibona vuba aha ngaha igisubizo kiraza kuboneka mu buryo bumwe cyangwa ubundi”.

Ikirayi ni igihingwa kiri mu by’ibanze bifatiye runini abatuye mu turere twegereye ibirunga ari two Rubavu, Nyabihu Musanze na Burera, ku buryo ngo iki ari na cyo gihingwa kibasha kuhera neza nyamara ngo iri bura ry’imbuto hari abo ryagiye riviramo gupfa guhinga ibindi, ibi ngo uretse kuba binagira ingaruka rusange kuko umusaruro w’ibirayi uba muke ku isoko ngo nabo bibagiraho ingaruka kuko ibindi bagerageza guhinga bitabaha umusaruro nk’uw’ibirayi.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top