Politiki

Rwanda: Kuki hari abayobozi bahishira bagenzi babo mu makosa ?

Photo

Mu gihe umukuru w’igihugu adasiba gusaba abayobozi gukorera hamwe ngo bahuze imbaraga kandi buri wese abashe kwereka mugenzi we ibitagenda hagambiriwe kubikosora , abayobozi benshi bakomeje kunengwa guhishira abakora amakosa kugeza ubwo umukuru w’igihugu ari we ubyimenyeyera ,nyamara ayo makosa ngo iyo atabonywe agira ingaruka ku baturage benshi kubera gutinya kwiteranya ibyo Perezida Paul Kagame avuga ko bibabaje kuba bigikorwa.

Kwigira ba ntibindeba buri wese agacunga ibye gusa atitaye kuri mugenzi we ni imico itari myiza kuko igaragaza kudashyira hamwe , mbese ibyo umuturage asabwa ngo abe ijisho rya mugenzi we biba byamaze gupfa guhera mu bayobozi ,uyu muco wo kudakorera hamwe ,umuyobozi agatinya kwiteranya akareberera amakosa afite ingaruka ku bantu benshi nkuko byamashingiwe na Perezida Kagame ubwo bari mu nteko rusange ya FPR Inkotanyi mu mpera z’umwaka wa 2019.

Nubwo bimeze bitya ngo hari abayobozi babona umwanya wo gutega imitego bagenzi babo aho baberetse nibura ko batannye ngo babashe kwikosora basubire mu murongo bityo umurongo w’iterambere ukomeze mu nzira nzima ahubwo bo ngo bagashimishwa nuko babahoza mu mitego nyamara ibi na byo bidindiza imikorere nkuko Hon. Bampoliki Edouard umwe mubayobozi uvuga ko byamubayeho. Aha yabigaragarije umukuru w’igihugu muri iyi nteko rusange ya FPR-inkotanyi imbere.

Ubwo yafunguraga umwiherero wa 17 w’abayobozi bakuru b’igihugu kuri iki cyumweru umukuru w’iguhugu yongeye kugaruka ku mico mibi iranga benshi mu bayobozi ,kandi ugasanga ibyo bimaze igihe kinini bizwi ko bateye batyo, nyamara bagakomeza guhishirirwa ,Prezida Paul KAGAME yababajwe bikomeye n’iyo mico, aho yatanze urugero kuri Evode UWIZEYIMANA wari umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ubutabera uherutse kweguzwa nyuma yo gukubita umukobwa wari umusobanuriye ko anyuze ahatemewe ,umukuru w’igihugu yanenze abayobozi bandi ko ntacyo bari bigeze bakora mbere y’uko we ubwe abyimenyera.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top