Politiki

Rwanda: Perezida Kagame yategetse Minagri kwishyura uwahombye ibihumbi 800.

Photo

Ku munsi wa mbere w’inama y’igihugu y’umushyikirano iri kuba ku nshuro ya 17, umwe mu bayitabiriye bari kuri site ya “Intare Arena” ahateraniye urubyiruko rugera ku 3000, yagaragarije umukuru w’igihugu ko kutagira ibigega byifashishwa mu gukonjesha imyaka mu karere ka Bugesera byatumye ahomba amafaranga agera ku bihumbi 800 y’u Rwanda kuko uru rusenda yagombaga kugemura mu mahanga yarugejeje ku kibuga cy’indege rwamaze kwangirika.

Mu gisubizo minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi yatanze, yagaragaje ko muri kariya karere hatarashyirwa ibyo byuma bikonjesha, gusa avuga ko mu gihe bitarakorwa abahinzi baho bagomba kujya bifashisha ibyuma biri muri NAEB mu karere ka Kicukiro n’ikindi kiri ku kibuga cy’indege I Kanombe.

Iki gisubizo ariko nticyanyuze perezida Kagame kuko yahise abaza minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi niba yumva ibyo asubije uwo muturage birimo igisubizo gikwiye, ati “Ayo mafaranga yahombye mugomba guhita muyamwishyura yose.”

Ku munsi wa mbere w’iyi nama y’umushyikirano kandi Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yanenzwe na bamwe mu baturage bakurikiranye iyi nama y’igihugu y’umushyikirano ko mu bice batuyemo nta fumbire ihagije ihari, ubushakashatsi bukigenda biguru ntege ku bihingwa bitandukanye birimo n’urusenda ndetse n’ikibazo cy’amaterasi y’indinganire ataragezwa Bweyeye mu karere ka Rusizi.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top