Politiki

U Burundi bwasabye u Rwanda kurekura impunzi zose z’abarundi ziri mu Rwanda

Photo

Inkuru ya Jean de Dieu Kalinijabo

Ubwo icyiciro cya mbere cy’impunzi z’abarundi zari zimaze imyaka 5 zihungiye mu Rwanda cyatahukaga, aba barundi bagaragaje ko bishimiye uburyo bakiriwe mu Rwanda ariko hakaba n’abavuga ko batazi neza niba umutekano wabo wizewe mu Burundi.

Izi mpunzi zari zicumbikiwe mu nkambi ya Mahama mu karere ka Kirehe zakiriwe i Nemba mu karere ka Bugesera ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi aho bari bategerejwe n’inzego z’ubutegetsi n’abo mu miryango yabo. Aha kandi hanagaragaye abandi barundi 18, bavuga ko bari bamaze igihe kinini baba mu Rwanda bakaba bifuje nabo gusubirana n’abandi mu gihugu cyabo.

Bakimara kuzakira Umuvugizi wa minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu mu Burundi Petero Nkurikiye yabwiye itangazamakuru ko bishimiye kwakira bene wabo bari bamaze imyaka 5 bacumbikiwe mu Rwanda, gusa ashimangira ko igihugu cye cyifuza ko impunzi zose ziri mu nkambi ya Mahama zatahuka.

Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi mu Rwanda Bwana Olivier KAYUMBA yabwiye itangazamakuru ko mu mpunzi 1800 zari ziyandikishije zisaba gutahuka iki ari icyiciro cya mbere kandi ko iki gikorwa kizakomeza bitewe n’imyiteguro y’u Burundi.

Guverinoma y’u Rwanda iravuga ko ikiri kuvugana n’iy’u Burundi kureba uburyo impunzi zose z’abarundi ziri mu Rwanda zatahuka ariko ngo ku ruhande rw’u Rwanda rwo ruriteguye gusa hakaba hategerejwe u Burundi ku buryo umubare w’impunzi buzajya bugaragaza ko bwiteguye kwakira zizajya zihita zoherezwa nyuma yo kwiyandikisha zisaba gutaha.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top