Politiki

U Rwanda rugiye kwakira impunzi n’abimukira baturutse muri Libiya.

Photo

Kuri uyu wa kabiri u Rwanda rwasinye amasezerano yo kwakira impunzi zigera kuri 500 zari mu buzima bugoye mu gihugu cya Libiya ,ubwo zageragezaga guhunga umugabane wa Afrika ariko ntibizishobokere .

Leta y’u Rwanda ivuga ko yahisemo kwemera kwakira aba bantu mu buryo bw’agateganyo ngo babe batabawe akaga barimo mu gihe higwa ku kibazo cyabo ,ariko ngo abazashaka kuguma mu Rwanda ni uburenganzira bwabo .

Mu mwaka wa 2017 ni bwo u Rwanda rwemeye ko rugomba kwakira impunzi n’abimukira baturuka mu bihugu bitandukanye bya Afurika bari mu gihugu cya Libiya ,aho ngo bafashwe nabi nyuma yo guhunga ibihugu byabo mu mpamvu zitandukanye zaba iz’intambara ndetse n’ubukene ,ariko ntibiborohere kugera ku migabane bajyagamo ,ni mugihe kandi hadasiba kumvikana inkuru z’abanyafrika barohamye mu Nyanja bahunga uyu mugabane .

Kuri uyu wa kabiri Tariki ya 10 Nzeli2017, muri Etiyopiya hasinyiwe amasezeraho hagati y’u Rwanda , HCR n’umuryango wa Afrika yunze ubumwe ,arebana n’uko u Rwanda rwakira izi mpunzi n’abimukira ,ku ikubitiro 500 bagomba kugera mu Rwanda vuba ,ariko ku munsi utatangajwe.

Ministeri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi mu Rwanda MINEMA ivuga ko u Rwanda rugomba gufata iya mbere mu gutabara aba banyafurika , bakaza mu Rwanda ,ubundi ibibazo byabo bikazigwaho ,ariko ubuzima bwabo bwabanje gusigasirwa.
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi HCR rivuga ko rizakoranira bya hafi n’u Rwanda ndetse n’umuryango wa Afurika yunze ubumwe mu kwita kuri izi mpunzi nizigera mu Rwanda nkuko byasobanuwe na AHMED BABA FALL,urihagarariye mu Rwanda.

Biteganyijwe ko izi mpunzi n’abimukira bazatuzwa I Gashora mu karere ka Bugesera.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top