Politiki

U Rwanda ruzi icyo kubura Amahoro bivuze - Hon.Mukabalisa

Photo

Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amahoro wabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 27 Nzeri 2019, Perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite yavuze ko u Rwanda rufite ubuhamya bw’imibereho mibi yo kubura amahoro ariko kandi ngo ruzi n’ibyiza byo kuyagira ,ari yo mpamvu rugomba kuyaharanira yaba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Ni umunsi wizihijwe u Rwanda rwishimira aho rugejeje urugendo rw’ubumwe n’u bwiyunge mu myaka 25 ishize,icuraburindi ryaranze u Rwanda mbere y’iyi myaka. Ni ingingo itari kwirengagizwa mu gihe nk’icyi cyo kwizihiza amahoro ,ubuhamya bw’ibyabaye ariko ubwiyunge bukaba bwimakajwe ni cyo buri wese yubakiraho ahamya ko u Rwanda rufite amahoro .Aline MURIZABORO ni umukobwa watanze ubuhamya bw’uko atazi se kuko nyina yafashwe ku ngufu n’abicanyi ,nyuma agakurana agahinda kuko yari ikimenyetso cy’amateka ashaririye kuri nyina, ariko asaba buri wese kwiyumvamo ubunyarwanda,akiyubakamo amahoro akayubakira n’abandi.

Umuryango Never again Rwanda ugira uruhare rugaragara mu bikorwa birimo iby’ubumwe n’ubwiyunge uvuga ko mu bushakashatsi wakoze mu karere k’ibiyaga bigari wasanze u Rwanda rugira uruhare ruri hejuru ya 90% mu guhangana n’ingaruka za jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’ibibazo byayibanjirije.

Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge yo ivuga ko abanyarwanda, abato n’abakuru bafite inshingano n’uburenganzira mu guharanira amahoro nk’uko byagarutsweho na Bishop John Rucyahana Umuyobozi wayo.

Perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite ,Donatille MUKABALISA avuga ko u Rwanda ruzi icyo kubura amahoro bivuze ,ngo ruzi ikiguzi cy’amahoro kandi ruzi n’ibyiza byo kuba mu mahoro ngo cyane ko ibi bihe byombi u Rwanda rwabiciyemo .



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best education and entertainment TV station in Rwanda. Our strategic goal was to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 was to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television. Such programs are educative, entertaining, have up to date news and 80 percent of the content is in Kinyarwanda.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top