Ubukerarugendo

Musanze: Gusiga irangi rimwe mu mujyi ngo byabangamiye ibikorwa byo kwamamaza

Photo

Amabwiriza aherutse gushyirwa ahagaragara n’ubuyobozi bw’akarere ka Musanze asaba ko inzu zose z’ubucuruzi zasigwa irangi rimwe, ibintu ubuyobozi bw’akarere ka Musanze busobanura ko biri mu rwego rwo kunoza isuku no gushimisha ba mukerarugendo bakunze kugera muri aka karere, kandi ngo bikaba byarabanje kumvikanwaho n’abagomba kubishyira mu bikorwa, ari bo ba nyir’ayo mazu.

Icyakora nubwo ubuyobozi bw’aka karere bwumvikanisha ko iki ari igikorwa kiri mu bushake bw’abacuruzi, abo mu murenge wa kimomyi cyatangiriyemo bavuga ko byabaguye hejuru kandi bikaza ari itegeko riturutse hejuru basabwa kubahiriza gusa, bigatuma benshi bashaka aho baguza kuko bari bahawe igihe gito cyo kubyubahiriza.

Hirya y’ibi kandi aba bacuruzi bavuga ko uretse n’ayo mafaranga barimo gutakaza basiga andi marangi hejuru y’ayo bari basanganyweho, ngo n’ubucuruzi bwabo bwakomwe mu nkokora no kuburizamo ibirango byari bisanzwe bibafasha kwamamaza dore ko bose basabwa gusiga irangi rimwe hatitawe ku byo bacuruza nyamara hari abari basanzwe basiga amarangi yihariye akanagira uruhare mu kuranga ubucuruzi bwabo, bikiyongeraho ko batanemerewe kumanika ibyapa biranga ibyo bakora, ibi ngo biratuma hari abaguzi batoroherwa no kumenya aho babariza ibyo bakeneye.

NZAMWITA Augustin uhagarariye abacuruzi bakorera muri iyi santire (centre) ya Kimonyi yabwiye TV/Radio one ko banahuye n’ikindi kibazo cy’abantu bafite amazu asize amarangi y’ibigo runaka kubw’amasezerano yo kwamamaza, nyamara bo mu gutegura iki gikorwa batari babatekerejeho kuko ihame ari uko amazu yose agomba gusa byanze bikunze, ibi ngo byatumye basaba akarere ko kaborohereza amasezerano bafitanye n’ababisigiye irangi akabanza akarangira nabo bakabona guhita basiga irangi risa n’irya bagenzi babo.

Mu gusiga iri rangi ngo rishobora kuzagenda rihinduka mu duce tw’ubucuruzi dutandukanye haribandwa gusa ku gice kigaragarira unyuze mu muhanda, bivuze ko ikigambiriwe ari uko inzu yagaragara neza kabone nubwo unyuze mu gikari cyangwa winjiye mu nzu imbere wabona ibitandukanye, intego ngo ni ukurimbisha Musanze, umujyi w’ubukerarugendo



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top