Inkuru yanditswe na Fulgence HAKIZUWERA.
Minisiteri y’ibidukikije iravuga ko yizeye kuzazamura ubuso buteweho amashyamba by’umwihariko mu ntara y’uburasirazuba kuko iki gice cyateganyirijwe ingengo y’imali ihagije mu mwaka utaha wa 2020/2021.
Ni mu gihe bigaragara ko iki gice cy’uburasirazuba gikomeje kuza imbere mu bice bifite imisozi yambaye ubusa idateweho amashyamba.
Minisitiri MUJAWAMALIYA Jeanne D’arc avuga ko kubugabunga ibidukijije bikwiye kuba ibya buri wese cyane ko ari byo abatuye isi barya,banywa ndetse bakanabibamo.
