Inkuru ya Fulgence HAKIZUWERA
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Nzeri 2020, abadepite bashinja Inama nkuru y’amashuri makuru na kaminuza kurihira abanyeshuri batabaho barimo n’uwapfuye.
Byagarutsweho n’abadepite bagize komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imali n’umutungo by’igihugu PAC ubwo HEC yisobanuraga ku makosa yagaragajwe n’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta mu mwaka w’ingengo y’imari 2018-2019.
Mu ruhuri rw’ibibazo abadepite bahase iki kigo, igisa n’aho cyahagarariye ibindi ni uburyo iki kigo cyagiye gitangira amafaranga abantu batabaho harimo n’uwapfuye aba bakitwa ko ari abanyeshuri bakiri muri kaminuza . Ayo mafaranga yitwaga ko ari ayo kubatunga, ayo kubishyurira amasomo n’ayandi yose hamwe hakaba harasohotse Miliyoni zisaga 40 muri ubwo buryo.
Mu bisa nko kwikuraho iki kibazo , Dr Rose MUKANKOMEJE uyobora ikigo HEC yavuze ko ayo mafaranga yahawe abantu 16 barimo umwe wapfuye kandi bikandikwa ko bose bishyuriwe ngo aya mafaranga agomba kuzagarurwa na Kaminuza y’uRwanda.
Andi makosa iki kigo cyashinjwe harimo kunanirwa kwishyuza abahawe inguzanyo ya yo kwiga kaminuza ,kwishyuza menshi abahawe iyo nguzanyo ,kuba ibikoresho biri muri iki kigo bitagira ubwishingizi n’ibindi byahombeje Leta abadepite bagereranyije n’uburangare.
