Ubukungu

Amajyaruguru: kutamenya amakuru y’iteganyagihe birabahombya - Abahinzi

Photo

Mu gihe mu Rwanda hashize imyaka igera ku icyenda hashyizweho ikigo gishinzwe ubumenyi bw’ikirere “Rwanda Meteorology Agency” kikagira inshingano zo gusesengura amakuru ajyanye n’iteganyagihe no kuyageza ku nzego zinyuranye ngo zibe zayashingiraho mu igenamigambi, ntibibuza ko hakiriho abahinzi bavuga ko aya makuru atabasha kubageraho.

Aganira na TV/Radio1 umuyobozi mukuru w’ikigu cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe Aimable GAHIGI yavuze ko aya makuru bamwe mu bahinzi bagaragaza ko badafite, mu by’ukuri aba ahari ndetse yaranagejejwe mu nzego zitandukanye zifite aho zihurira n’ubuhinzi, hagamijwe kugira ngo abashe kugera ku bo areba bose.

Mu gushaka kumenya niba koko aya makuru agera ku bafite ubuhinzi mu nshingano cyane cyane mu nzego zegereye abahinzi twaganiriye na MUTARAMBIRWA Damien ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze adutangariza ko aya makuru bayabona, kandi nabo bakagerageza kuyageza ku bahinzi mu buryo bushoboka bwose cyane cyane hifashishijwe abafashamyumvire mu buhinzi

Ku rundi ruhande ariko hari abahinzi bavuga ko amakuru nk’aya usanga asangirwa gusa ku bahinzi banini n’abibumbiye mu makoperative, naho abahinzi bato bagihinga mu buryo gakondo bo ugasanga basa n’abatitabwaho aya makuru ntabagereho.

Ibi rero ni byo bituma baba aba bahinzi bavuga ko aya makuru atabageraho nyamara nabo baba bayakeneye, ndetse n’abafite ubuhinzi mu nshingano bifuza ko hashyirwaho uburyo bwo kumenyekanisha aya makuru ajyanye n’iteganyagihe binyujijwe ahanini mu itangazamakuru kugira ngo na wa muhinzi utaba muri koperative cyangwa ngo abe mu bahinzi ntangarugero na we amakuru nk’aya abe yamusanga mu rugo.

Abatanga iki cyifuzo ngo ntibayobewe ko hari uburyo busanzwe bukoreshwa mu gutambutsa aya makuru ajyanye n’iteganyagihe mu bitangazamakuru, gusa ibi ngo basanga bidahagije hakwiriye kongerwamo imbaraga hakajya hategurwa ibiganiro birambuye hashingiwe ku kuba icyiciro cy’ubuhinzi ari cyo kibumbye umubare munini w’abanyarwanda kandi kutamenya aya makuru bikaba bidasiba kubagabiza igihombo gikomoka ku kurumbya



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top