Ubukungu

Amajyaruguru: Umuyoboro w’amashanyarazi wari umaze imyaka ine udindiye washyize uruzura.

Photo

Nk’uko bamwe mu baturage banyuranye bo mu turere twa Gakenke, Musanze na Burera twose two mu ntara y’amajyaruguru bagiye babigaragariza TV/Radio1 mu bihe bitandukanye ngo idindira ry’umushinga wo kubagezaho umuriro w’amashanyarazi watangiye mu mwaka wa 2015 ukaza guhita uhagarara bashingiwe amapoto gusa, ngo ryatumye batakaza icyizere cyo kubona uwo muriro bari bategerezanyije ubwuzu.

Kera kabaye ariko uyu muyoboro waje kurangira nyuma hafi y’imyaka ine udindiriye hagati, bamwe mu baturage bo mu bice byahise bigezwamo umuriro bakavuga ko babyishimiye cyane nyuma y’iminsi myinshi bari bamaze bategereje uwo muriro.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu REG mu ntara y’amajyaruguru NZAMURAMBAHO Marcel avuga ko nyuma y’uko kompanyi y’abahinde yitwa SPENCON yari yatsindiye iryo soko riyinaniye, kuriyambura na byo byabanje kugorana ari na cyo mu by’ukuri ngo cyadindije uyu mushinga kuko nyuma y’umwaka umwe gusa imirimo yo gusubukura uyu muyoboro ishyizwe mu maboko ya REG uyu mushinga wahise urangira.

Uyu muyoboro w’amashanyarazi wuzuye utwaye akabakaba miliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda, ufite ibice bibiri harimo icy’umuyoboro mugari ureshya n’ibirometero 80 ndetse n’umuyoboro muto ari nawo abaturage bafatiraho w’ibirometero 212 witezweho gucanira ingo zigera ku bihumbi icyenda zo mu turere twa Gakenke, Musanze na Burera ariko ingo ibihumbi bibiri akaba arizo zahise zicanirwa



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top