Ubukungu

Bugesera: Amapfa ashobora kubaca ku bworozi.

Photo

Hari abaturage bo mu karere ka Bugesera mu murenge wa Rweru bavuga ko imiterere y’ikirere ituma imvura imara igihe kirekire itaguye ,ibangamiye bikomeye ubworozi kugeza ubwo hari n’abavuga ko inka za girinka batunze zababereye umuzigo aho kubakenura, ngo kuko aho kujya gushaka ibyo kurya bafata umwanya wose bashaka ubwatsi bw’inka.{{}}

Biravugwa n’abahoze boroye kuri ubu babiretse n’abandi bafite ubushobozi bwo kwigurira amatungo ngo bakaba batabitinyuka ,ndetse na bamwe mu bahawe inka za girinka ngo basa n’abatazitezeho icyo baziherewe ngo cyane ko muri iki gihe ubworozi kuri bo ari umutwaro.

Aba baturage bavuga ko ibinani n’amasambu yabo byose byumye ku buryo nta muntu wapfa kubona ubwatsi bwo guha inka keretse kwirirwa ku nkengero z’ikiyaga bahiga ubwatsi ibyo bikaba ari byo basimbuza guhahira ingo.

Aba baturage bavuga ko kuba Leta yarabatekerejeho nk’abatishoboye ikaboroza inka ,ari wo mutima bagira wo gukora ibisa no kuzitangira(Kwitanga) naho ngo nta musaruro bategereje mu gihe ibihe bibi nk’ibi bikomeje.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rweru aba baturage baherereyemo buvuga ko imvura nigwa buratangira gutanga imbuto y’ubwatsi ku borozi ndetse bakigishwa n’uburyo bwo kubuhunika mu rwego rwo guhangana n’aya mapfa agiye guca ubworozi muri aka karere .



Andika / Soma Ibitekerezo 1
  1. Jost

    Saturday 28 September 2019

    Igihekane ph ntikibaho mu kinyarwanda. Bandika amapfa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best education and entertainment TV station in Rwanda. Our strategic goal was to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 was to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television. Such programs are educative, entertaining, have up to date news and 80 percent of the content is in Kinyarwanda.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top