Ubukungu

Bugesera: Bafite impungenge y’inzara kubera iyangirika ry’igishanga

Photo

Inkuru yanditswe na Jean de Dieu KALINIJABO

Abahinzi b’umuceli bo mu gishanga cya Gashora barasaba leta kubafasha gutunganya icyo gishanga kuko ngo imvura yacyangije ku buryo kidatunganyijwe byazabateza inzara mu gihe kiri imbere.

Iyo mvura yaguye mu itumba rya 2020 , yangiza hegitari zisaga 300 z’ubuso buhingwaho umuceli muri iki gishanga cya Gashora giherereye mu karere ka Bugesera. Kuva icyo gihe imirima myinshi iracyuzuye amazi ndetse imiyoboro ifasha mu kuhira yarangiritse ku buryo kugeza ubu abahinzi babuze uko bahingamo.
Aba bahinzi bavuga ko mu gihe iki gishanga cyaba kidatunganyijwe ngo nta kabuza bizateza inzara muri aka karere, bagasaba leta kubafasha mu gukamura amazi no kugitunganya.

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi buvuga ko hamaze gutangwa Miliyoni zisaga 770 Frw zo gutunganya iki gishanga kandi ko hari gushakwa uburyo bwo kongerera ingufu imashini ikamura amazi kugira ngo abaturage babone uko bongera guhinga.

Muri hegitare zisaga 400 zigize igishanga cya Gashora kuri ubu hari guhingwa izigera ku 160 gusa. Uretse iki gishanga cya Gashora, hirya no hino mu Rwanda ahari ibishanga naho byagiye byangirika cyane bitewe n’imvura nyinshi yaguye mu itumba rishize, ibisa n’ibitanga umukoro ukomeye ku nzego zishinzwe ubuhinzi wo kurushaho gutunganya ibi bishanga mu buryo burambye.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top