Ubukungu

Bugesera: Igihombo abahinzi bagize cyabateye gusaba Minisitiri kwegura

Photo

Yanditswe na Jean de Dieu KALINIJABO

Ni abahinzi b’umuceli bari hagati y’1800 n’2000 bahinga kuri hegitari zisaga 1000 mu gishanga cya Rurambi giherereye mu murenge wa Mwogo mu karere ka Bugesera.

Iki gishanga bahingamo umuceli ngo ubusanzwe bagisaruramo hagati ya toni ibihumbi bitatu n’ibihumbi bitanu z’umuceli ,biturutse mu masambu yabo, amatungo n’indi mitungo bagurisha kugira ngo babone uko bahinga uwo muceli cyangwa bakanifashisha inguzanyo z’amabanki. Amarangamutima y’aba baturage arumvikanisha uburakari batewe n’igihombo cyaturutse ku rugomero rwakabaye rutangira amazi yirunze mu masambu yabo akangiza umuceli waburaga iminsi mike ngo usarurwe. Iki gihombo cya Miliyari y’amafaranga y’u Rwanda bavuga ko ahatikiriye barakigereka kuri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi itarihutiye gukumira ayo mazi ngo areke kubangiriza ahubwo Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi ifatanyije n’abakozi bayo bo mu kigo RAB bagakomeza kubyigiza inyuma kugeza bangirijwe imyaka ubugira kabiri bahingira ubusa.Aha ni ho bahera basaba ko habaho amavugurura mu nzego zishinzwe ubuhinzi mu Rwanda, arimo no kweguza Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi cyo kimwe n’izindi nzego zibishinzwe zikomeje kudaha agaciro ibibazo byibasiye ibikorwa by’ubuhinzi mu Rwanda.

Binyuze kuri Telefoni ngendanwa ,Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda Dr. Gerardine MUKESHIMANA yabwiye TV na Radio One ko ikibazo aba bahinzi bagize kiri mu maboko ya RAB ndetse ko hari na raporo yanditse isobanura uko kimeze ikubiyemo n’isoko ryagombaga guhabwa rwiyemezamirimo ngo akumire ayo mazi yangiriza abahinzi, n’aho ibijyanye no kwegura byo yagize ati" ....Icyo ngicyo ntabwo nagisubiza.... reka icyo tube tucyihoreye nzagushakire raporo..".

Uretse kuba aba bahinzi bahera kuri iyi myuzure yagiye yibasira ibihingwa byabo mu bishanga, iki kibazo kiriyongera ku bindi bibazo birimo kutagira umurongo uhamye w’ubushakashatsi ku mbuto z’indobanure bisobanurwa no kuba hari abahinzi bo mu bice bitandukanye by’igihugu bumvikanye bavuga ko bahawe imbuto nka soya itarazanye imisogwe, ibigori bitahetse, ndetse n’imbuto z’intoryi zaje kweramo intobo.

Hari kandi ikibazo cy’ifumbire abahinzi bakunze kugaragaza ko itabageraho ku gihe bigatuma hataboneka umusaruro wari witezwe, biniyongeraho politiki yo kuhira imyaka ikigenda biguru ntege nyamara yaragaragaye nk’ishoboka none igice kinini cy’ubuhinzi kikaba kigishingiye ku miterere y’ibihe.

Nubwo bimeze bityo ariko leta y’u Rwanda ntisiba kugaragaza ubushake bwo guteza imbere uru rwego, ibi bikagaragazwa n’uburyo igenda yongera ingengo y’imari igenerwa ubuhinzi butunze hejuru ya 80% by’abaturarwanda.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top