Ubukungu

Burera: Bamwe mu bacuruzi bafata “TIN Number” nk’umuzigo

Photo

Abacuruzi bato bakorera mu isoko ryo ku Rusumo mu murenge wa Butaro mu karere ka Burera, bavuga ko mu minsi ishize habaye gahunda rusange yo kubaha inomero iranga umusoreshwa izwi nka “TIN Number”, ibintu bo bafata nk’umuzigo bikorejwe.

Aba bacuruzi biganjemo abacuruza ibirayi n’ibindi biribwa bavuga ko kubwabo bumvaga bataragera kuri urwo rwego kuko ubucuruzi bakora nta kintu kigaragara bubinjiriza, biba ari ugushaka amaramuko gusa.

Ibyo aba bacuruzi bavuga ntibabyemeranyaho n’ubuyobozi bw’umurenge wa Butaro kuko bwo buvuga ko mu busesenguzi bwakoze ngo bwasanze nta cyabuza aba bacuruzi gushyirwa ku rutonde rw’abatanga imisoro, kuko nabo hari icyo binjiza nk’uko KAYITSINGA Faustin uyobora uyu murenge yabibwiye TV/Radio1.

Ku ruhande rw’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro RRA cyo kivuga ko ikibazo abo baturage bafite ahanini gishingiye ku myumvire kuko guhabwa “TIN number” ntaho bihuriye no kugena umusoro ugomba kwishyurwa.

Iki kigo gisobanura ko “TIN number” ari inomero iranga umusoreshwa bityo rero ngo n’aba bacuruzi bato baba bayikeneye kugirango babone uko bishyura amahoro agenwa n’uturere nk’ipatante n’amahoro y’isuku n’ubundi basanzwe bishyura. Bityo iki kigo kikamara abacuruzi impungenge ko ntawe ukwiriye gufata “TIN Number” nk’umuzigo kuri we kuko nta wundi musoro ishyira ku wayihawe.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top