Ubukungu

Burera - Butaro: Abakarani barashinjwa kwishyiriraho ibiciro bihabanye n’ibyagenwe

Photo

Ibihurizwaho n’abacuruzi, ubuyobozi bw’umurenge ndetse n’abagize iyi koperative y’abakarani ni uko ikiguzi kizwi cyo gupakira umufuka w’ibirayi mu modoka aha mu murenge wa Butaro ari amafaranga 200 y’u Rwanda.

Nyamara ibi ntibibuza ko abarangurira ibirayi muri uyu murenge kimwe n’ababiranguza bataka uguhendwa gukabije mu kubapakirira aho ngo bishyuzwa ikiguzi gikubye inshuro icumi igisanzwe, bagasabwa amafaranga ashobora no kurenga ibihumbi bibiri ku mufuka umwe gusa.

Uku gutumbagiza ikiguzi cy’ubupakizi ngo ntibigira ingaruka gusa ku baba baje kurangurira ibirayi aha, bavuga ko bibahendesha dore ko ari nabo baba basabwa kwishyura iki kiguzi, ahubwo n’ababigurisha ngo bibagiraho ingaruka kuko bikoma mu nkokora abazaga kubagurira bashobora guhitamo kwigira ahandi badahendwa no gupakiza.

Gusa abagize koperative “Twisungane karani-ngufu” y’abakarani bo mu murenge wa Butaro bo bahakana ibi bashinjwa bakavuga ko umufuka w’ibirayi bawupakirira amafaranga magana abiri, ibindi ngo byaba ari ukubabeshyera.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Butaro mu ijwi ry’umunyamabanga nshingwabikorwa wawo KAYITSINGA Faustin, bwabwiye TV/Radio1 ko nta wari wakabagejejeho iki kibazo, gusa ngo bakaba bagiye guhita bagikurikirana.

Aba bakarani bo mu murenge wa Butaro bibumbiye muri koperative “Twisungane karani-ngufu” igizwe n’abanyamuryango 75. Bavuga ko akazi kabo ahanini gashingiye ku gupakira ibirayi, ibyatumye hajyaho n’ibwiriza ribuza undi muntu uwari we wese utari umunyamuryango w’iyi koperative kuba yakwinjira muri izi nshingano, ari na byo abacuruzi bavuga ko byabaye intandaro yo gutuma abagize iyi koperative bazamura ibiciro uko bishakiye, none bamwe bikaba birimo kubahombya.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top