Ubukungu

Gakenke: Abaturage bati umuhanda wakozwe nabi, ubuyobozi buti ikibazo ni imiterere y’akarere

Photo

Ni umuhanda uturuka ahubatse ibiro by’akarere ka Gakenke ugahuza imirenge ya Gakenke, Janja na Muzo yose yo muri aka karere ariko ukanahuza aka karere n’aka Nyabihu kuko ukomeza ugahinguka muri Vunga, abaturage bavuga ko uyu muhanda utaramara imyaka ibiri ngo hari aho watangiye kwangirika ahanini ngo biturutse ku mazi y’imvura atarakorewe inzira zikwiriye bigatuma asandara mu muhanda yishakira inzira ari nako ndetse hamwe na hamwe abaturage bagaragaza impungenge ko ashobora kubateza akaga.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke buvuga ko ikibazo cy’uyu muhanda bukizi ariko atari uko wakozwe nabi nk’uko abaturage babivuga ahubwo gishingiye ku miterere y’aka karere igizwe ahanini n’imisozi n’imvura nyinshi ikunze kuhagwa. NIYONSENGA Aimé François umuyobozi wungirije w’aka karere ushinzwe iterambere n’ubukungu akavuga ko mu guhangana n’iki kibazo barimo gushyira imbaraga mu kurwanya isuri, cyane cyane bashishikariza abatuye haruguru y’umuhanda gucukura imirwanyasuri kugira ngo amazi ajye agera mu muhanda yacitse intege. Ariko kandi ngo hakaba hagiye gushyirwa n’abakoze bazajya bafasha mu gusana aho imvura igenda yangiza mu rwego rwo gukomeza kuwubungabunga.

Kuba uyu muhanda utaratungana neza ngo ube nyabagendwa mu bihe byose abaturage bagaragaza ko ashobora kuba ariyo mbogamizi igihari ituma hatazamo imodoka zitwara abagenzi ibigituma abatuye mu mirenge imwe n’imwe y’aka karere nka Muzo, Mugunga, Rusasa n’ahandi kugera ku biro by’akarere kabo bibasaba kuzenguruka banyuze mu karere ka Nyabihu, bakabanza guca mu karere ka Musanze mbere yo kugaruka mu karere kabo ka Gakenke.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top