Ubukungu

Gakenke: Barasaba itunganywa ry’igishanga cyarengewe n’umusenyi

Photo

Imyuzure yaturutse ku mvura idasanzwe yaguye mu kwezi kwa gatanu ni yo ntandaro yo kuzurirwa kw’iki gishanga kiri mu cyogogo cy’umugezi wa Mukungwa cyane cyane mu gice cy’aho uyu mugezi wa mukungwa uhurira n’uwa Nyabarongo.

Amezi ashize ari abiri imyaka yari muri iki gishanga yiganjemo umuceli yuzuriwe kongera kugihinga na byo bikaba bikigoranye ibyo aba baturage bo mu murenge wa Muzo mu karere ka Gakenke bari bahafite amasambu bavuga ko birimo kubagiraho ingaruka mu gihe abenshi muri bo ari ho bakeshaga imibereho.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Gakenke ushinzwe iterambere ry’ubukungu NIYONSENGA Aime Francois avuga ko ikibazo cy’iki gishanga kirenze ubushobozi bw’akarere ku buryo ngo bamaze kukigaragariza minisiteri y’ubuhinzi bayisaba ubufasha, hagati aho ngo bakaba basaba abaturage kuba bahingamo indi myaka yashobokana n’uko iki gishanga kimeze ubu bacungana n’ibihe by’izuba birinda ko imvura yazabatungura ikongera kubangiriza.

Iki gishanga gikunze guhingwamo umuceli n’ibindi bihingwa gihuriweho n’uturere twa Gakenke mu majyaruguru, Muhanga mu majyepfo ndetse na Ngororero na Nyabihu mu burengerazuba, gihingwamo n’abaturage ku giti cyabo bavuga ko cyari kibafatiye runini ari na yo mpamvu bifuza ko ibikorwa byo kugitunganya byakwihutishwa



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top