Ubukungu

Gakenke: Ngo bashishikarijwe gutunganya amafumbire none bayaburiye isoko

Photo

Hari abaturage bo mu karere ka Gakenke by’umwihariko mu mirenge ya Janja na Gakenke babwiye TV/Radio1 ko basabwe n’abashinzwe ubuhinzi gukora amafumbire babijeje kuzabashakira isoko bayagurishaho none ngo bakaba barategereje abaguzi amaso agahera mu kirere.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke buvuga ko bugiye gukurikirana iby’iki kibazo gishobora kuba cyaratewe n’imwe mu mishinga yahoze ikorera muri aka karere ariko ubu ishobora kuba itakihakorera.

Mu kiganiro yagiranye na TV/Radio1 umuyobozi wungirije w’akarere ka Gakenke ushinzwe iterambere n’ubukungu NIYONSENGA Aimé Francois yavuze ko bagiye kubikurikirana haba koko hari abasigaranye ayo mafumbire bari barayakoreye kuyagurisha gusa bakaba bashakirwa ubundi buryo bafashwa, gusa akavuga ko ikihutirwa atari ukugurisha ahubwo ari uko abaturage ubwabo bakwihaza mu ifumbire ikenewe ngo bongere umusaruro.

Mu gihe ariko igisubizo cya mbere gitangwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke kuri iki kibazo ari uko aba baturage ubwabo nabo bakwikoreshereza aya mafumbire mu mirima yabo mbere yo gutekereza kuyagurisha, bo bagaragaza ko haba harimo igihombo kuko ngo hari abari bashoyemo amafaranga nk’ubucuruzi kandi bakaba barategetswe kubikorera ku muhanda kure y’amasambu yabo ku buryo no kuyasubiza mu mirima yabo ngo byabagora.

Icyakora ku rundi ruhande hashobora no kumvikanamo ikibazo cy’imyumvire mu gihe hari abaturage bikoreye ifumbire bakavuga ko kuyikoreshereza ubwabo babifata nk’igihombo nyamara uwayibagurira aba yiteze ko izamwungura amafaranga arenze ayo yayitanzeho, byumvikana ko umusaruro wiyongereye biturutse mu gukoresha ifumbire ushobora kuba uruta amafaranga wahabwa uyigurishije



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top