Ubukungu

Gakenke: Umushinga watewe inkunga ya miliyoni 40 wahombye utaratangira

Photo

Ibi ni ibitangazwa n’abanyamuryango ba koperative “Icyizere Iwacu” ikorera mu karere ka Gakenke, batunga agatoki ubuyobozi bw’aka karere babushinja kuba inyuma y’inyerezwa ry’amafaranga agera kuri miliyoni 40 iyi koperative yari yahawe nk’inkunga, nyamara ngo akayoyoka nta na kimwe abamariye, ahubwo umushinga bari batangiye wo gutunganya amata ugasigira abanyamuryango umutwaro wo gukomeza kwishyura ubukode bw’inzu batagikoreramo.

Miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda niyo nkunga iyi koperative “Icyizere iwacu” yari igamije gutunganya amata n’ibiyakomokaho yahawe mu mwaka w’ibihumbi 2018. Abanyamuryango b’iyi koperative babwiye TV/Radio1 ko batunguwe no kumva nyuma y’amezi atandatu gusa babwirwa ko umushinga wabo wamaze guhomba burundu bagafunga imiryango, ku buryo uwo mushinga utashoboye no kwishyura ubukode bw’inzu bakoreragamo.

Bamwe mu banyamuryango b’iyi koperative batifuje ko ibibaranga byashyirwa ahagaragara, babwiye TV/Radio1 ko guhomba kw’iyi koperative ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke bubifitemo uruhare, kuko ngo n’uburyo uyu mushinga wateguwe ubwawo warimo amakosa nyamara ukarenga ukemerwa ku bw’inyungu za bamwe. Ibi babishingira ku kuba ubundi iyi koperative yari isanganywe icyangombwa cyo gucuruza inyama gusa, nyamara igaterwa inkunga nka koperative icuruza amata kandi itabifitiye uburenganzira, kandi ubuyobozi bw’akarere bukayemerera guhabwa iyo nkunga

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Gakenke ushinzwe iterambere n’ubukungu NIYONSENGA Aimé François, unakomozwaho muri iki kibazo, yamaganira kure ibivugwa n’aba banyamuryango, kuko ngo ubugenzuzi bwakozwe n’akarere bwagaragaje ko amafaranga miliyoni icyenda bigaragara ko ariyo yanyerejwe, ari ku mutwe w’abari abayobozi b’iyi koperative kandi ngo bakaba barimo gukurikiranwa mu butabera, akanashimangira kandi ko nta kimenyane cyabayeho mu guha uyu mushinga inkunga yahombye idateye kabiri

Icyakora ubwo bugenzuzi ubuyobozi bw’akarere bushingiraho buvuga ko imicungire mibi yagaragaye muri uwo mushinga yabazwa abari abayobozi ba koperative gusa, nabwo abanyamuryango b’iyi koperative bagaragaza kutabushira amakenga kuko bwakozwe n’akarere kandi n’ubundi hari bamwe mu bakozi bako banagize uruhare muri ubwo bugenzuzi kandi ari na bamwe mu batungwa agatoki mu kuba inyuma y’inyerezwa ry’iyo nkunga

Kuri iyi ngingo umuyobozi wungirije w’akarere ka Gakenke ushinzwe iterambere n’ubukungu avuga ko niba abo banyamuryango bataranyuzwe n’ubugenzuzi bwakozwe n’akarere nabo bafite uburenganzira bwo kuba bakwishakira umugenzuzi wabo cyangwa bakaba bakwiyambaza izindi nzego.

Mu gihe abanyamuryango b’iyi koperative bataka guhera mu gihirahiro nyuma yo gufunga k’uruganda rwabo nyamara bagakomeza kwishyurira ubukode imashini batazi niba ari izabo, iz’umuterankunga cyangwa iz’akarere bityo bakifuza ko uyu mushinga waseswa kugirango iyo mitwaro ibave ku mutwe, ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke bwo buvuga ko icyo bwifuza kandi burimo guharanira ari uko uyu mushinga wasubukurwa koperative igakomeza ibikorwa, imwe mu nzira batezemo igisubizo ngo ikaba ari inama rusange bateganya guhuriramo n’abanyamuryango b’iyi koperative ku itariki 15 Werurwe



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top