Ubukungu

GASABO: I kinyinya hari amakoperative abiri arimo kurwanira igishanga

Photo

Inkuru yanditswe na FUNDI Amri

Abanyamuryango ba koperative TUZAMURANE MUHINZI MWOROZI KINYINYA mu karere ka Gasabo barasaba inzego z’ubuyobozi kubafasha bakabakemurira ikibazo bafite mu gishanga cya Gasharu , nyuma yaho ngo barimo guhohoterwa n’abanyamuryango b’indi koperative bavuga ko yabarengereye kugeza naho igiye kubambura iki gishanga.

Aba banyamuryango babwiye TV na Radio One ko bari basanganwe ubutaka buto nyuma baza kongererwa ubundi buso bwo gukoreraho babuhawe na Rwiyemezamirimo wari warabuhawe na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi(MINAGRI) ubwo yabasabaga ko bafatanya gushyira hamwe ingufu kuko we yabonaga atabikora wenyine ngo bimushobokere.

Gusa ngo nyuma y’igihe bahatunganyije batunguwe no kubona indi koperative yitwa Kowabi batanadikanyije iza kubatera muri icyo gishanga maze bagira impungenge ko bashobora kugwa mu gihombo ,nyamara aba ngo nta n’urupapuro na rumwe rw’uwahabaye bagaragaza, none kuri ubu bikaba bimaze no gufata indi ntera kugeza naho basigaye bajya guhinga bitwaje abashobora kubarwanaho ku bwo kutizera umutekano.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze zo mu kagari ka gasharu muri uyu murenge wa Kinyinya bwabwiye TV na Radio One ko bakurikije impapuro bafite bemeza rwiyemezamirimo witwa “Esperance” wafatanyije na koperative (TUZAMURANE MUHINZI MWOROZI KINYINYA), nta rwego na rumwe rwagaragaje ko rwamwambuye ububasha kuri iki gishanga harimo na Minisiteri yakimuhaye bityo ko we na Koperative bafatanyije bakigifiteho uburenganzira.

Ni mu gihe ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu Karere ka Gasabo Bwana NTIYAMIRA Faustin avuga ko icyo kibazo nabo cyabagezeho gusa ko batangiye gusuzuma ibyangombwa bya buri ruhande bakazabitangaho amakuru mu minsi ya vuba.
Nubwo ariko ubuyobozi bw’akarere buvuga ko iki kibazo bwakimenye kandi bugiye kugikurikirana bukazagikorera raporo mu minsi ya vuba, ubwo abanyamakuru ba TV1 na Radio1 bavaga aho iki gishanga giherereye basize bamwe mu banyamuryango ba koperative ya KOWABEGA nabo bari muri iki gishanga, bikaba byatera impungenge ku bibazo by’umutekano muke ushobora kuvuka aha mu gihe ubuyobozi buvuga ko bukirimo kubikurikirana ariko nyamara izi koperative zigikomeje kuhahurira zombi.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top