Ubukungu

Gasabo-Rusororo: Babangamiwe no kugira umuriro wo kumurikisha gusa.

Photo

Hari abaturage bo mu mu murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali bavuga ko badafite umuriro w’amashanyarazi ndetse ngo na bake bawufite ni uwo kumurikisha gusa kuko ari muke utakwemera gucomekwaho ikindi kintu,aba baturage bavuga ko bitaborohera gukoresha umuriro w’amashanyarazi ngo biteze imbere.

Inzego z’ubuyobozi zivuga ko zitari zizi ko uwo muriro ari muke ariko ngo hagiye gukorwa ubuvugizi aba baturage bagezweho umuriro uhagije.

Aba baturage bavuga ko uyu muriro bita uwamwikize watumye igice cyabo kidatera imbere ngo kuko ntawawukoresha mu bikorwa bibyara inyungu ,hari abatawufite ariko abawufite nabo ntawacomekaho icyuma cyamufasha kugira ibindi akora byifashisha umuriro w’amashanyarazi.

Uyu muriro ngo ni muke kuko nta cyuma gisya cyangwa gisudira cyacomekwa kuri uyu muriro ubusanzwe bavuga ko basagurirwa n’abo muri Rwamagana.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rusororo buvuga ko butazi iki kibazo cy’umuriro udahagije nubwo abaturage bo bavuga ko kimaze imyaka irenga 4,icyakora ngo bugiye kubakorera ubuvugizi mu kigo gishinzwe kuwukwirakwiza kiwongere.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top