Ubukungu

Gisagara: Ababitse amafaranga muri SACCO ikibwa baratabaza Leta

Photo

Abaturage bari bafite amafaranga muri kopetarive umurenge Sacco-Ishyaka iherereye mu murenge wa Kansi ho mu karere ka Gisagara barasaba Leta kubavuganira bakabona amafaranga yabo babitsemo ngo kuko nyuma y’uko yibwemo Miliyoni zisaga 60 bikozwe n’abakozi bayo ,ngo kuri ubu umuturage wizigamiye muri iyi Sacco iyo akeneye kubikuza bamusubiza ko nta mafaranga bafite nyamara we nta ruhare yagize mu iyibwa ryayo.

Ubu bujura bw’amafaranga ngo bwakozwe n’umucungamutungo wateruye amafaranga akaburirwa irengero nyuma ababikijemo amafaranga ngo batangiye kubimenya muri Gashyantare 2020.

Baba ababitsemo ku giti cyabo,ababitsemo amafaranga y’amatsinda y’ibimina bose iyo bagiye kubikuza babasaba gutegereza bityo bakibaza iherezo ryabyo bikabashobera ari naho bahera basaba leta kubafasha kubona amafaranga yabo ngo kuko ikosa atari iryabo none bikaba bikomeje kubagiraho ingaruka n’imiryango yabo.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara buravuga ko nyuma y’uko Sacco yabo yibwe akarere kafashije mu bushobozi buke yongera gukora. Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ ubukungu Jean Paul HABINEZA avuga ko hari gukorwa ubuvugizi muri Banki nkuru y’igihugu kugira ngo iyi Sacco yongere ikore neza abaturage babone amafaranga bari barabitsemo.

Nyuma yo kunyereza asaga Miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda , hafashwe uwari ushinzwe inguzanyo muri iyo Sacco mu gihe uwari umucungamutungo wayo akomeje gushakishwa.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top