Ubukungu

Gisagara -Mukindo: Baribaza akamaro k’umusoro batanga bakorera mu isoko ritubakiye

Photo

Bamwe mu barema isoko ry’ahitwa mu Gatunda mu murenge wa Mukindo ho mu karere ka Gisagara,baravuga ko babangamirwa no kuba iri soko ritubakiye bakaba bacururiza hasi ibicuruzwa nk’imyaka bikaba byivanga n’ivumbi n’ibyondo.Ubuyobozi bw’akarere buravuga ko hari andi masoko bari babanje kubaka ariko mu ngengo y’imari y’umwaka utaha iri na ryo rishobora kubakwa.

Kugera muri iri soko riremera mu murenge wa Mukindo,ririmo urujya n’uruza rw’abantu benshi,ariko kandi ibicuruzwa byinshi byiganjemo imyaka bicururizwa hasi abacuruzi bamwe baba bitwikiriye imitaka ku zuba. Abaricururizamo bavuga ko bagorwa no gucururiza hasi mu gihe cy’imvura ndetse n’icy’izuba ryinshi kuko iri soko ritubakiye ,ibyo bavuga ko bibatera igihombo.

Mu gihe aba ngo batabura gutanga imisoro n’ubundi nk’abacururiza muri iri soko,bifuza gufashwa kubakirwa iri soko ntibanyagirwe cyangwa ngo ibicuruzwa bibahombere .

Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara buravuga ko iki kibazo kizwi ariko hari andi masoko bwateganyije kubaka mbere y’iri ,bityo ko aba baturage bashonje bahishiwe kuko na ryo rizubakwa bifitwe muri gahunda nk’uko bivugwa na Habineza Jean Paul umuyobozi w‘akarere wungirije ushinzwe ubukungu.

Abarema iri soko bavuga ko ryahoze riremwa n’abantu benshi harimo n’abaturukaga mu gihugu cy’u Burundi dore ko ryegereye ku mupaka,bityo ngo nubwo umubano utameze neza udatuma ryongera kugira abantu nka mbere,ariko byaba byiza n’ubundi ryubakiwe n’igihe uyu mubano wazasubukura mu buryo bunoze,aba baturage b’ibihugu byombi bakongera kwifashisha iri soko neza nk’uko byahoze ariko bakorera ahantu hatababangamiye.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top