Ubukungu

Huye: Rwiyemezamirimo yishyuye umuceli agiye kuwufata abahinzi barawumwima

Photo

Abahinzi b’umuceri mu murenge wa Rusatira ho mu karere ka Huye,baravuga ko barambiwe komite nyobozi ya koperative yabo yagize iyi koperative nk’urugo rwabo imyaka igashira indi igataha bakorera mu bihombo gusa. Ibi barabishingira no ku mwenda iyi Komite yagujije muri Banki (Urwego Bank Plc) mu buryo bw’uburiganya none ngo abanyamuryango bakaba basabwa kuwishyura aho amafaranga Miliyoni 6 basabwa ngo batazi uko zaje n’icyo zakoze.

Aba bahinzi b’umuceli bavuga ko koperative yabo "Icyerekezo" imaze imyaka ine ngo yahoze ikorerwamo uburiganya bubabuza gutera imbere bikozwe na komite nyobozi nyamara abahinzi akaba ari bo bakomeza kubihomberamo ngo cyane ko bikorwa nta nteko rusange yabyemeje , kuri ubu bakaba barimo gusabwa kwishyurwa umwenda wa miliyoni esheshatu.

Kubera iki kibazo,kuri iyi nshuro abahinzi bari banze gutanga umusaruro bawuha rwiyemezamirimo ngo wishyuye kuri Konti ya Koperative maze bisaba ko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusatira asaba ubuyobozi bwa kopetarive kuzanira amafaranga abaturage mbere yo gutwara umusaruro,ku mpungenge bari bafite y’uko bahita bakatwa ay’umwenda bo batazi batanagizemo uruhare naho ibindi bikazakomeza gukurikiranwa .

Iki cyemezo cyari cyafashwe n’umuyobozi wumurenge nticyaje kubahirizwa ahubwo rwiyemezamirimo yasubijeyo imodoka n’abayobozi ba koperative ntibongera kuhagaragara,kugeza kuri uyu wa Kane Tariki ya 30 Nyakanga 2020.

TV na Radio One byagerageje kuvugisha urwego rw’igihugu rushinzwe amakoperative RCA ntirwaboneka ngo rusobanure iby’iki kibazo.

Benshi mu bagize iyi koperative bavuga ko intandaro y’ibi bibazo bishingiye ku kwimwa ijambo ryo kugaragaza ibitagenda no gukosora,ahubwo ngo bagakangishwa kwamburwa imirima bigatuma bahitamo guceceka.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top