Ubukungu

Huye: Babangamiwe n’inkende zibonera bakabura aho babariza

Photo

Abahinzi bo mu gishanga cya Mukoni mu karere ka Huye,bavuga ko babangamirwa n’inyamaswa zitwa inkende ziva mu ishyamba rya Kaminuza y’u Rwanda,maze zikabonera imyaka bakabura aho babariza.Ubuyobozi bw’akarere ka Huye buravuga ko iki ari ikibazo kizwi cyanagaragarijwe n’ikigo RDB ngo bumvikanye ko hari uburyo zigiye gucungwa ntizikomeze kubangamira abaturage kandi hagira ibyangizwa bikajya byishyurwa.

Munsi y’ishyamba rizwi nka "Arboretum" rya Kaminuza y’u Rwanda,hari igishanga cya Mukoni gihingwamo n’abaturage imyaka itandukanye.Iri shyamba riturukamo inyamaswa nto zitwa inkende ngo zikabonera imyaka itandukanye ikunda guhingwa aha.

Kuri iyi nshuro bejeje ibigori,twabasanze bari kubyanika ari nako izi nkende zimanuka mu biti by’iri shyamba zicungana no kuza mu bigori.Kuri bo ngo ni ikibazo kitaboroheye.Aba baturage bavuga ko babura aho babariza ibyonwe n’izi nkende nyamara bangirijwe,bakifuza ko habaho gucunga izi nyamaswa ntizikomeze kubahombya.

Ubuyobozi bw’akarere ka Huye buravuga ko iki ari ikibazo koko ,ariko ngo cyaganiriweho uburyo cyashakirwa umuti.SEBUTEGE Ange umuyobozi w’aka karere ka Huye avuga ko bumvikanye n’abashinzwe ubukerarugendo muri RDB ko bagiye kureba uko iki kibazo cyakemuka.

Mu gihe aba baturage bataka konerwa ntihagire aho babariza kandi nta n’icyo bungukira kuri izi nkende,ubuyobozi bw’akarere buvuga ko harimo no kureba uburyo zabyazwa umusaruro ariko kandi zidakomeje kwangiriza no kubangamira abahinzi.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top