Ubukungu

Huye-Mukura: Kudahabwa amahema bijejwe birimo gutuma ibigori byabo binyagirwa

Photo

Bamwe mu baturage bagize koperative COAGIMPA ihinga mu gishanga cya Mpaza mu karere ka Huye baravuga ko babujijwe kujyana umusaruro w’ibigori bejeje mu rugo bizezwa guhabwa amahema(shitingi) yo gusakara ubwanikiro,none bakaba barahebye ibigori binyagirirwa hanze bidatwikiriye.Ubuyobozi bwa koperative buvuga ko izi mahema yari yaremewe n’ikigo cy’igihugu cyita ku buhinzi n’ubworozi RAB ariko bategereje bagaheba.

Aba bahinzi bo mu gishanga kiri mu mirenge cya Mpaza gikora ku mirenge ibiri Tumba na Mukura yo mu karere ka Huye, baravuga ko abahinze ibigori basabwa kutazajyana umusaruro mu rugo bakawanikira hamwe ku gasozi,ngo bizezwa na Koperative yabo kuzahabwa amashitingi yo kujya batwikiriza ibigori kuko nta bwanikiro bugezweho bubakiwe.Gusa izi shitingi barategereje baraheba ,aho bari kwanika ibigori ku biti bashinze hanze hadasakaye aho uyu musaruro unyagirirwa.

Ibi ngo bibateye impungenge z’igihombo mu gihe uyu musaruro waba ukomeje kwicwa n’imvura bakifuza ubufasha.

Umuyobozi w’iyi koperative COAGIMPA avuga ko izi shitingi koko bari bari barazemerewe n’ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi RAB nyamara baraheba ,ngo ibishobora kubahombya mu gihe hatarengewe uyu musaruro.

Mu nshuro twashatse ubuyobozi bw’iki kigo ntibwabonetse,cyakora ubuyobozi bw’iyi koperative bwabwiye TV na Radio 1 ko hari amashitingi make iki kigo cyabahamagaye kibabwira ko cyohereje bityo yaba abafasha muri iki gihe.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top