Ubukungu

Kamonyi: Barashinja Akarere kubambura igishanga bitunganyirije batakibyaje umusaruro

Photo

Abahinze mu gice cy’ igishanga cya Bishenyi giherereye mu karere ka Kamonyi gifite hegitari 4 n’igice baravuga ko bari kucyamburwa kandi ngo bari baragihawe kugira ngo bakibyaze umusaruro.

Ubwo gahunda ya Guma mu rugo yatangiraga ngo ni bwo aba baturage babwiwe ko baba babyaza umusaruro iki gishanga.

Bahise bagitunganya kuko ngo cyari cyararaye bagihingamo ibijumba none ngo ubuyobozi bw’ akarere buri kukibambura batarakibyaza umusaruro.

Ubuyobozi bw’ akarere ka Kamonyi buvuga ko ibyo aba baturage bavuga by’ uko bari kwamburwa igishanga bari barahawe atari byo kuko ngo si bo bagihawe.

Umukiza Justin, umuyobozi w’ ishami ry’ ubuhinzi n’ umutungo kamere mu karere ka Kamonyi avuga ko ishyirahamwe ryitwa URUMURI ryari ryarahawe iki gishanga ari ryo riri kucyamburwa kuko ngo ritigeze rikibyaza umusaruro, rirangije rigikodesha abaturage kandi bitemewe.

Uyu muyobozi avuga ko hari amakoperative abiri y’ urubyiruko yahawe iki gice cy’ igishanga ngo akibyaze umusaruro agihingamo ibihembwe by’ ihinga bitatu mu gihe ubu kiri guhingwamo igihembwe kimwe na bwo kigahingwamo imyaka idatanga umusaruro.

Aba baturage bifuza ko bitewe nuko kuri iri hinga nta musaruro babonye kandi barataye imbaraga nyinshi mu gutunganya iki gishanga basonerwa bakongera kugihingamo indi nshuro.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top