Ubukungu

Kamonyi: Hari impungenge ko Miliyoni 50 Frw z’ingoboka zaburiwe irengero

Photo

Abaturage babarirwa muri 300 bo mu murenge wa Musambira mu karere ka Kamonyi baravuga ko amafaranga y’ ingoboka bahawe kuva mu mwaka wa 2012 batazi aho yagiye.

Aya mafaranga bahabwaga nk’ abatishoboye basabwe n’ ubuyobozi kuyakusanyiriza hamwe kugira ngo azabagirire akamaro mu gihe iyi nkunga izaba yarahagaze.

Iki gihe buri umwe mu bagize umuryango yahabwaga amafaranga ibihumbi burindwi magana atanu ariko ngo bayakatwaga hafi ya yose agakusanyirizwa hamwe n’ ay’ abandi.

Aya mafaranga amaze kugwira, ngo yaguzwemo inzu, ingurube, andi akoreshwa mu buhinzi bw’ imyumbati no mu bworozi bw’ amafi ariko ngo ibi byose nta musaruro na muke byigeze bibazanira. Ngo byose byagumye mu biganza by’ abayobozi b’ itsinda ryabo.Ngo n’ iyo bagerageje kubaza irengero ryabyo bababwira ko nta we ukwiriye kubibaza kuko amafaranga yabikoze atavuye mu mifuka yabo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ uyu murenge MPOZENZI Providence yabwiye TV na Radio One ko abagize iri tsinda batanyereje umutungo waryo ahubwo hagize igihombo ahanini cyaturutse ku biza. Ikindi ngo kuba ingano y’ umusaruro imitungo yabo yinjiza nk’ inzu ari muto cyane uwugereranyije n’ umubare w’ abagize iri tsinda ngo na byo biri mu bituma bumva ko habayeho inyerezwa ry’ umutungo kandi atari byo. Nk’ ubu inzu zabo zikodeshwa amafaranga ibihumbi 600 buri mwaka biba bigomba kugabanwa n’ abanyamuryango basaga 300. Gusa uyu muyobozi avuga ko Raporo ya nyuma itarasohoka ari yo izagaragaza neza icyabaye.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top