Ubukungu

Karongi: Babujijwe guhinga ibishyimbo ngo bitera imibu-Abaturage

Photo

Inkuru ya Jean de Dieu KALINIJABO.

Hari abahinzi bo mu murenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi bavuga ko babujijwe guhinga ibishyimbo n’ibigori kuko ngo bitera imibu mu mahoteli bakaba bibaza ikizabatunga mu gihe ubuyobozi bubategeka guhinga ibyatsi bya Passiparumu.

Abagaragaza iki kibazo biganje mu mudugudu wa Rurembo mu kagari ka Kibuye mu murenge wa Bwishyura muri aka karere ka Karongi.

Ngo babwiwe ko batagomba guhinga ibigori n’ibishyimbo kimwe n’urutoki kuko ngo ibyo bihingwa bikurura imibu ikajya mu mahoteli ari hafi aho ikabangamira abakerarugendo.

Mu majwi yumvikanamo agahinda aba baturage iyo muganira bumvikanisha ko kubategeka guhinga Passiparumu ari ikibazo kije kubafatanya n’icyorezo cya Covid-19, ku buryo ngo bashobora kuzibasirwa n’inzara.

Icyifuzo cyabo ntikirenze kurekerwa uburenganzira bwabo bagakomeza guhinga ibihingwa byatoranyijwe muri aka karere.

NIRAGIRE Theophile umuyobozi w’akarere ka Karongi wungirije ushinzwe ubukungu avuga ko iki ari icyemezo kigamije guteza imbere isura y’umujyi wa Karongi nk’ushingiye ku bukerarugendo kandi ngo abo bireba barabimenyeshejwe. Ikindi ngo abafite ubutaka mu mujyi baba bwakwiye kumenya ko kubukoresha atari amahitamo yabo gusa.

Kutumva ibintu kimwe hagati y’ubuyobozi n’abaturage by’umwihariko ku ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyo mbonera bimaze kumenyerwa, kandi buri gihe birangira amabwiriza n’amategeko by’ubuyobozi bishyizwe mu bikorwa ku mpamvu z’inyungu rusange.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top