Ubukungu

Kayonza: Barasaba indishyi y’imyaka yangijwe n’ikorwa ry’umuhanda

Photo

Yanditswe na Jean de Dieu KALINIJABO.

Aba baturage bo mu murenge wa Nyamirama muri Kayonza, bavuga ko bangirijwe ibiti by’imbuto, imyaka itandukanye n’amasambu mu ikorwa ry’umuhanda Kayonza-Rusumo, nyuma yaho hakaza itsinda rishinzwe kubarura ibyangijwe rikanagena n’agaciro k’indishyi bagomba guhabwa ariko na nubu ngo ntibarishyurwa nyuma y’imyaka 3 bahora babwirwa ko amafaranga yabo yageze ku makonti ariko bajyayo bakayabura nyamara hari bagenzi babo bishyuwe.

Aba baturage bavuga ko bafite impungenge zuko bamaze gusinya ku malisiti y’ubwishyu bakaba bamwe muri bo barishyuwe ariko abandi ntibishyurwa.

Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza buvuga ko uko amadosiye yagiye ashyikirizwa minisiteri y’ibikorwaremezo ari nako abayatanze bagenda bishyurwa bigendanye n’uko amafaranga agenda aboneka gusa ngo hagiye kurebwa uko byakwihutishwa nkuko byemejwe na MURENZI Jean Claude uyobora ako karere.

Kwangiza imitungo y’aba baturage ngo byatewe ahanini no gucukura imyobo yo gushyiramo ibikorwaremezo bindi bijyana no kubaka umuhanda by’umwihariko imiyoboro yifashishwa mu gukwirakwiza murandasi, cyakora akarere gakomeza gusaba aba baturage kwihangana kuko ngo kagiye kurushaho kwihutisha iki kibazo kugira ngo uyu muhanda uzashyikirizwe leta abaturage barishyuwe.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top