Ubukungu

KIGALI: Abagore basaga 100 bafite ubwoba ko umushinga ubahugura waba ari baringa.

Photo

Hari abagore n’abakobwa bari guhugurwa ku nkunga y’umushinga GIZ n’ikigo YEGO Moto ibirebana no gutwara amapikipiki , bavuga ko bamaze amezi asaga atatu babeshywe amafaranga y’urugendo. Ubu bakaba babayeho nabi ku bwo kudahabwa ayo mafaranga ,bakeka ko umuterankunga yaba yarayatanze ariko ikigo YEGO Moto cyahawe isoko ryo kubahugura kikaba ari cyo kiyabima .

Abagore n’abakobwa basaga 200 barahugurwa n’ikigo Yego moto hano mu mujyi wa Kigali ni ku bufatanye n’umushinga GIZ aba bagore bakiri bato kandi barangije nibura amashuri yisumbuye ngo bemerewe amafaranga 2000 ya buri munsi abafasha mu rugendo kuko nubundi bafashijwe kuko batishoboye, ngo icyiciro cya kabiri kigizwe n’abantu 100 bamaze amezi atatu n’igice batarahabwa aya mafaranga bagombaga kujya batahana buri munsi, baravuga ko babayeho nabi bagakeka ko ikigo Yego Moto cyaba ari cyo kirimo kubima nkana aya amafaranga bari baremerewe.

Aba bagore bavuga ko abagabo babo basigaye bagira amakenga y’ibyo babamo ngo bataye igihe cyane ko hari abaturutse mu ntara bagahagarika utundi bashakishirizagamo imibereho yabo ya buri munsi none n’amafaranga ibihumbi bibiri babijeje bakaba batayabona bityo bikaba ari byo byatangiye kubatera amakenga yuko uyu mushinga waba ari baringa.

Aba bagore bavuga ko GIZ yababwiye ko kudahabwa amafaranga byatewe n’akabazo gato ,ariko ubwo baheruka kuvugana n’ukuriye uwo mushinga ngo yababwiye ko mu byumweru bibiri barayahabwa yose ,ibyo ngo byarangiye batayahawe ,ahubwo Yego Moto ibabwira ko ntayo bazabona ahubwo bazishyurwa ay’ibyumweru bibiri mu mezi asaga atatu bamaze biga .

Umwe mu bayobozi ba GIZ witwa MUGISHA yabwiye TV na Radio One ko atari azi ko abo bagore nta mafaranga y’urugendo bahabwa ngo kuko ubusanzwe bakagombye kuba bayahabwa bityo avuga ko agiye kubikurikirana akamenya impamvu ituma batayahabwa.

UWAMAHORO Aline Umuyobozi wungirije w’iki kigo YEGO MOTO, ari na cyo bashinja kubima ibyo bemerewe , avuga ko mu byiciro bibiri bagombaga guhugura , icya kabiri nta ngengo y’imari bari bagiteganyirije gusa ngo nyuma yo kubona ko bagowe n’ubuzima cyashatse umuterankunga RDB yemera kuzabashyigikira uretse ko bitaranozwa nubwo kibyizeye ,ubu ngo cyatangiye kubaha amafaranga y’itike cyikuye ku mufuka kuzageza n’ayo yandi abonetse.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top