Ubukungu

Kigali: Gucuruza rimwe na rimwe biri guhombya abacuruza imboga n’imbuto

Photo

Yanditswe na Hakizuwera Fulgence

Nyuma y’uko hashyizweho uburyo bwo gusimburana kw’abacuruzi mu masoko kugira ngo hubahirizwe ingamba zo gukomeza gukumira icyorezo cya COVID 19, ariko imirimo imwe n’imwe ikorwa ,Hari abacuruzi bacuruza imboga n’imbuto bavuga ko bari bakwiriye gushyirirwaho umwihariko ngo kuko iyo usibye umunsi umwe usanga ibyo wasize byaboze bityo bakavuga ko bizabashyira mu gihombo gikomeye mu gihe byaba bikomeje kandi bazishyura ubukode n’imisoro by’iminsi 30 mu gihe iyo bategekwa gukora itarenze 15.

Mu mpera z’icyumweru gishize mu myanzuro yasohowe n’inama y’abaminisitiri ku ngamba nshya zo gukomeza guhangana n’icyorezo cya COVID-19 ariko imirimo imwe n’imwe igakomeza harimo icyemezo kireba abacuruzi, aho basabwa kubahiriza 50% by’abacuruzi binjira mu masoko aho basimburana uwaje none ntagaruke ejo.

Ni icyemezo abacuruza ibiribwa nk’imboga n’imbuto byangirika bavuga ko kibabangamiye bikomeye ngo dore ko usibye umunsi umwe undi munsi asanga byaboze akajya kumena.

Aba bacuruzi bavuga ko iki gihombo cyo gucuruza bimwe ibindi byaboze nikiyongeraho abaguzi bake no gucuruza iminsi 15 gusa muri 30 igize ukwezi barangiza bagasabwa kwishyura ubukode ku kwezi ndetse n’imisoro, ngo bizatuma benshi bareka ubu bucuruzi ngo kuko bazaba batagishoboye gukomeza gucuruza ibyo biribwa.

Ngo barabyumva ko ingamba zashyizweho zigamije kubarengera no kurengera abandi ariko ngo Leta ikwiriye kwicara igatekereza no kuri ubu bucuruzi bwabo bakaba bashyirirwaho umwihariko bakubahiriza ibindi basabwa havuyemo gusimburana muri ubu bucuruzi.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top