Ubukungu

Kigali: Hari abamotari bavuga ko Koperative ntacyo zibamariye.

Photo

Mu gihe Leta ikomeje gukangurira abantu kwibumbira mu makoperatuive nk’uburyo bwo guhuza imbaraga ngo bagere ku iterambere ,Hari abatwara abagenzi kuri moto bazwi nk’abamotari bavuga ko kuba mu makoperative kuri bo ari ukugira ngo babone ibyagombwa byo gukora ngo kuko ntacyo abamariye kandi bayatangamo amafaranga .Ubuyobozi bw’impuzamashyirahamwe y’amakoperative y’abamotari buhakana ibivugwa n’aba bamotari icyakora bukemera ko iyo mikorere mibi yabayeho ariko ikaba imaze guhinduka.{{}}

Gutwara abagenzi kuri moto ni umurimo wiganjemo urubyiruko rufite imbaraga zo gukora ,guhuza imbaraga bakagera kuri byinshi kandi vuba nk’intego igihugu cyihaye gikangurira abantu kujya mu makoperative ,aba byahita bibashobokera icyo bashaka bakakigeraho ugendeye ku bwinshi bwabo dore ko mu mujyi wa Kigali honyine habarurwa abasaga ibihumbi 22,nubwo bavuga ko batanga imisanzu nabo bibagirwa bitewe n’ubwinshi bwayo muri yo ngo hari ibihumbi 5 batanga buri kwezi muri koperative ,ufatiye kuri aya yonyine wasanga ku kwezi abo mu mujyi wa Kigali binjiza muri koperative ageze kuri miliyoni 110,nyamara kuri bamwe ngo nta nyungu bakura muri koperative ,ngo kuyibamo ni ukugira ngo bakiranuke n’abayobozi babo gusa ,barondora ibitegereje iyi pikikipiki batwara ho umuntu umwe kuri buri nshuro bumvikanisha ko bakiyitwara ku bw’amaburakindi.

Aba bamotari bahamya ku mugaragaro ko nta n’umwe urahura n’ikibazo ngo yibuke ko hari koperative atangamo amafaranga ibe yamugoboka,ngo uwarwaye cyangwa uwarwaje ntashobora gutinyuka kugana iyi koperative ngo kuko ntacyo yamumarira ,ari ho bahera bemeza ko ntacyo koperative zibamariye.

Ubuyobozi buhuriza hamwe aya makoperative y’abamotari FERWACOTAMO buhakana burundu ko hari indi misanzu aba banyamuryango batanga irenze ku bihumbi bitanu bya buri kwezi ,ngo aya mafaranga batanga barayamurikirwa bakanigira hamwe icyo bagiye kuyakoresha iyo bamaze gukuramo ayo bahemba abakozi ,ayo bishyura ubukode bw’inzu n’ibindi ,Icyakora NGARAMBE Daniel uyobora FERWACOTAMO yemera ko higeze kubaho imikorere mibi yatumaga batisanga muri koperative ,ibyo avuga ko kuri ubu byahindutse, ngo bimeze neza ,
Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative RCA nti gisiba kuvuga ko gihanganye n’uwari we wese uzagira uruhare mu gutuma abanyamuryango batabona inyungu y’icyabahurije hamwe.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top