Ubukungu

Kigali: Hari amavuriro yigenga afite impungenge zo kujya gukorera mu byaro

Photo

Hari abaganga bafite amavuriro yigenga bavuga ko babangamiwe bikomeye n’icyemezo cyafashwe n’ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize RSSB cyo kudakorana n’ayo mavuriro ngo keretse ajyanye ibikorwa byayo mu ntara(mu byaro) mu turere RSSB ivuga ko turimo amavuriro make yigenga .

Aba baganga bavuga ko bajyanyeyo ibikorwa byabo bahomba kuko abanyamuryango benshi bakoresha ubwishingizi bwa RSSB usanga bari i kigali cyangwa mu nkengero zayo ari na yo mpavu basaba ubwisanzure ngo barekere amavuriro yabo i Kigali.

Ikigo cy’ubwiteganyirize RSSB kinafite mu nshingano ubwishingizi ku ndwara ku bantu benshi harimo abakoresha mitiweri (Mutuelle de santé) n’abakoresha icyahoze ari RAMA giherutse gusohora itangazo ryerekana ko amavuriro mashya yigenga akeneye gufatanya nacyo hari uturere atemerewe gukoreramo harimo utwo mu mujyi wa Kigali twose n’inkengero, aba ngo bagomba kujyana ibikorwa byabo mu ntara ngo babone kwemererwa kujya bavura n’abanyamuryango bakoresha RSSB nk’ubwishingizi. Kuba aya mavuriro atemerewe gukorana na RSSB babifata nko kwimwa uburenganzira bagakwiriye kuba bemererwa dore ko RSSB ari yo ifite abantu benshi bakoresha ubwishingizi bwayo cyane ko ari n’ikigo cya Leta .

Utu turere two mu ntara aba baganga basabwa kujya gushyirayo amavuriro yabo ngo babone gukorana na RSSB ntibavuga ko hatariyo abanyamuryango ariko ngo ni bake ku buryo bamwe bashobora kujyayo bagahomba bagafunga imiryango ibituma bakomeza kwizirika Kigali cyangwa gufunga imiryango batiriwe bajya kure.

Mu cyifuzo cyabo ngo bagakwiriye guhabwa uburenganzira bungana bose umuntu agashyira ivuriro aho yumva azabona abamugana ,niba Ministeri y’ubuzima yamaze kumuha ibyangombwa ko yujuje ibisabwa cyangwa se yajya ajya gusaba akabwirwa ko aho gukorera hasigaye ari mu karere runaka ,akabireka atiriwe atangaira aho gufatirwaho ibyemezo ngo bibiture hejuru nk’uko ibi biri gukorwa badahawe integuza.

Mu ihuriro ry’aba baganga bikorera naho ngo babonye ubusabe bw’aba baganga basabaga gukorerwa ubuvugizi ko bahabwa amahirwe nk’ay’abandi yo gukorera aho bashatse kandi bagakorana na RSSB ariko aha naho ngo iri huriro ryasobanuriwe na RSSB ko amahirwe asigaye ari mu ntara gusa.

Ubwo umunyamakuru wa TV na Radio One yatunganyaga iyi nkuru, yagerageje kuvugisha inzego zishinzwe gutanga amakuru muri RSSB maze yifashishije ubutumwa bugufi no kuzihamagara, zirabibona ariko zirinumira kugeza ubwo hatangazwaga iyi nkuru.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top