Ubukungu

Kirehe-Nasho: Bonerwa n’imvubu bakabura aho babariza

Photo

Pascasie Mbarushimana na Dusengimana Alphonsine ni bamwe mu baturage bafite imirima hafi y’ikiyaga cya Cyambwe giherere mu murenge wa Nasho w’akarere ka Kirehe,bavuga ko bamaze imyaka 4 imvubu ziboneye imyaka,ngo bakomeje gusiragira bashaka kwishyuza ibyangijwe n’izi mvubu ubuyobozi bukomeza kubarerega.

Aba kimwe na bagenzi babo bahuje ikibazo bavuga ko ubuyobozi bwagerageza kuzitira iki kiyaga cya Cyambwe kugira ngo izi mvubu zitongera kuza kubonera.

Ni ikibazo ubuyobozi bw’umurenge wa Nasho buvuga ko busanzwe bukemura abangirijwe n’imvubu kimwe n’izindi nyamaswa.Modeste NZIRABATINYA,uyobora umurenge wa Nasho,avuga ko agiye gusuzuma iby’iki kibazo kugira ngo aba baturage bishyurwe.

Icyakora uyu muyobozi anasaba abaturage kujya bamenyesha ko bonewe bikimara kuba kugira ngo ibimenyetso by’ubwone bidasibangana.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Nasho buvuga ko ubusanzwe umuturage wangirijwe n’inyamaswa ahita abimenyesha ubuyobozi bw’akagari kakamenyesha umurenge maze ukohereza umugenagagaciro w’umwuga, akagena agaciro k’ibyangijwe n’inyamaswa. Aya makuru ni yo atangwa mu kigo cy’igihugu gishinzwe ingwate Special Grand Fund, mu gihe kitaranze iminsi 15 umuturage akishyurwa cyangwa se akamenyeshwa ko bazongera kuza kubara agaciro k’ibyangijwe. Gusa muri aka karere ka Kirehe biragaragara ko ubu buryo butubahirijwe kuko hari abagaragaza ko bamaze imyaka 4 bakishyuza ibyangijwe n’imvubu.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top