Ubukungu

KIREHE: Nyuma yo kwiga amashuri abanza yavumbuye amashanyarazi acanira imidugudu ibiri.

Photo

Hari umuturage wo mu murenge wa Mpanga ho mu karere ka Kirehe wavumbuye umuriro w’amashanyarazi none acanira imidugudu ibiri yose ,uyu muturage ,wize amashuri abanza gusa, asaba abanyabwenge kutitinya bakagaragaza ibyo bashoboye dore ko we yabikoze atarize.

Mu murenge wa Mpanga ho mu karere ka Kirehe ,igice kitarageramo umuriro w’amashanyarazi ,hari umudugudu abaturage bamurikiwe n’umuturage wavumbuye umuriro w’amashanyarazi ,nyuma yo gukora urugomero.

Uyu mugabo witwa HABIMANA Israel warangije amashuri abanza gusa ,yabonye hari amazi apfa ubusa ahitamo kuyakoramo urugomero rw’amashanyarazi nubwo bwa mbere yabikoze bikanga ariko nyuma yaruhutse ageze ku ntego ye umuriro uraboneka.

HABIMANA Israel yakoze uyu muriro biramugora agurisha amasambu ye ashora muri iki gikorwa abantu bamwita umusazi (umutamutwe) ariko ngo byarangiye bamugarukiye ndetse bamwe batangira kumufasha nyuma yo kubona ko ibyo arimo gukora bifite intego.

Abaturage bahawe umuriro na mugenzi wabo baramushimira kuko bawubyaza umusaruro mu gihe batari biteze ko bazawubona. Ikigo Energy for impact cyakiriye umushinga w’uyu muturage ,kikamufasha mu buryo butandukanye harimo no kumuhugura ,kivuga ko uyu muriro wizewe nk’indi yose .

Ubuyobozi bw’umurenge wa Mpanga uyu muturage wakoze iki gikorwa cyo guha abaturage uyu muriro atuyemo, bwemeza ko bwatunguwe n’impano ye ngo buzakomeza kumuba hafi kuko bwemeza ko hari abantu benshi bafite impano ariko bakaba babura gusa ubushobozi.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best education and entertainment TV station in Rwanda. Our strategic goal was to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 was to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television. Such programs are educative, entertaining, have up to date news and 80 percent of the content is in Kinyarwanda.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top