Ubukungu

Muhanga: Akarere kasabye gukorerwa ubuvugizi kubera akajagari mu bucukuzi-MEYA Kayitare

Photo

Imirenge 11 kuri 12 igize akarere ka Muhanga yose icukurwamo amabuye y’ agaciro.
Nyamara ahenshi mu haboneka aya mabuye muri iyi mirenge acukurwa mu buryo butemewe n’ amategeko.

Kayitare Jacqueline uyobora akarere ka Muhanga avuga ko kuba Kompanyi zicukura amabuye y’ agaciro zidahabwa ibyangombwa n’ akarere ndetse ntikanazigireho ububasha ubwo ari bwo bwose ndetse no kuba ibihano bihabwa abafatiwe mu bucukuzi butemewe ari bito, biri mu bitiza umurindi iki kibazo. Yagize ati:" Urabona si twe duha ibyangombwa ziriya Kompanyi kandi nta n’ ububasha tuzifiteho. Icyakora iyo zikoze amakosa tukabibwira ikigo gifite ubucukuzi mu nshingano zacyo kiraza kikazihagarika. Gusa ikibazo gikomeye dufite n’ icy’ abantu bavutse ba se na ba sekuru bakora mu birombe by’ amabuye y’ agaciro bakumva ko nta kindi kizabatunga. Iyo rero ibi birombe bifunzwe bitewe nuko ari bo baba basanzwe babikoramo, baba bazi neza aho amabuye aherereye. Iyo inzego zibishinzwe zibafatiyemo zikabageza imbere y’ ubutabera, bajya kurangiza kuburanishwa bahita bataha kuko igihano gikuru ni igifungo cy’ amezi 2. Ibi rero na byo biri mu bitubangamiye ku buryo tubikeneyeho ubuvugizi."

Mu karere ka Muhanga Kompanyi zigera kuri 7 zicukura amabuye y’ agaciro zarahagaritswe nyuma yo gusanga hari ibyo zitujuje birimo ibyangombwa ndetse no gucukura amabuye mu buryo butemewe.

Ubucukuzi bw’ amabuye y’ agaciro bukozwe mu kajagari butuma imisoro itinjira ndetse bukanangiza ibidukikije. Igikomeye ariko ni icy’ uko hari abagwa mu birombe byayo bamwe na bamwe ntibanabikurwemo. Nk’ ubu mu murenge wa Kabacuzi umwe mu yo muri aka karere ka Muhanga icukurwamo amabuye y’ agaciro biravugwa ko hari abagabo 2 bamaze amezi agera ku 8 bagwiriwe n’ ikirombe, ariko kugeza magingo aya bakaba bataragikurwamo.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top