Ubukungu

Muhanga: Batunguwe n’abahawe ingurane ya Miliyoni 20 Frw ku mutungo wa Miliyoni 4 Frw

Photo

Muri iyi minsi mu mujyi wa Muhanga hari gukorwa imihanda ya Kaburimbo iterwa inkunga na Banki y’ Isi ariko ibikorwa byo gutanga ingurane ku bafite imitungo itimukanwa aho igomba kunyuzwa byo biri gukorwa n’ akarere.

Gusa bamwe mu bafite inzu kuri ubu zatangiye kwangirika bavuga ko amafaranga zagenewe nk’ ingurane ari make cyane ku buryo ngo nta n’ angana ½ cy’ agaciro zifite bari guhabwa.

Umwe mu baganiriye na TV/ Radio One yavuze ko inzu ye bayihaye atageze no kuri miliyoni 3 z’ amafaranga y’ u Rwanda mu gihe ngo ifite agaciro ka miliyoni zibarirwa muri 7.

Nubwo uyu yanze gusinyira aya mafaranga bitewe nuko ngo ari make cyane, hari abavuga ko bahisemo kuyafata.

Gusa ngo babanje kubwirwa imbaraza ari zo zonyine zizasenywa n’ ikorwa ry’ umuhanda ariko birangira inzu zabo zifite agaciro kabarirwa muri miliyoni 10 zisenywe kandi bahawe miliyoni zitageze kuri 3 z; amafaranga y’ u Rwanda.

Kayiranga Innocent, umuyobozi w’ akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ ubukungu avuga ko iyo umuturage atishimiye ingurane yagenewe ashaka umugenagaciro we, ako yagennye kagahuzwa n’ ako uw’ akarere ubundi hagafatwa umwanzuro utabangamiye buri ruhande.

Naho ku bijyanye no kwishyura inzu igice uyu muyobozi avuga ko bidashoboka.

Aba baturage barataka kuba barahawe amafaranga make ku nzu zabo mu gihe ngo hari abashobora kuba barahawe akubye inshuro zirenze 4 ayo bagombaga guhabwa.

Umwe mu batuye ahari gukorwa iyi mihanda avuga ko hari nk’ umuntu wabaga afite umutungo utarengeje agaciro ka miliyoni 4 agahabwa nka 20.

Avuga ko hari abashobora kuba bafite inyungu muri iki gikorwa.

Umuyobozi w’ akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ ubukungu mu karere ka Muhanga avuga ko nk’ ubuyobozi bw’ akarere butari buzi iby’ aya makuru.

Icyakora ngo biramutse byarabayeho, uwo ari we wese byagaragara ko yabigizemo uruhare yabiryozwa.

Si ubwa mbere mu karere ka Muhanga havuzwe amanyanga nk’ aya mu bijyanye no gutanga ingurane ku hazanyuzwa ibikorwaremezo kuko no ku rugomero rw’ amashanyarazi rwa Nyabarongo iki kibazo cyahavuzwe.

Byaravuzwe kenshi kuri uru rugomero rumaze imyaka isaga 5 rutangiye gukora hari abahawe ingurane z’ imitungo irenze iyo bari bahafite, abandi bayihabwa batarigeze bahagira ubutaka.

Nyamara kugeza magingo aya bamwe mu bari babufite ndetse banabaruwe ntibarahabwa ingurane zabo.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top