Ubukungu

Muhanga: Ubuyobozi burasaba abafite ibikorwa ahagiye kunyuzwa imihanda kubyigomwa.

Photo

Ubuyobozi bw’ akarere ka Muhanga burasaba abatuye mu duce tugiye kunyuzwamo imihanda mu mujyi wa Muhanga kugira icyo bigomwa cyaba ubutaka cyangwa ibiburiho.

Mu minsi ishize abatuye n’ abafite ibikorwa byiganjemo iby’ ubuhinzi ku muhanda Cyakabiri- Misizi ugiye gushyirwamo kaburimbo babwiye TV na Radio One ko ubuyobozi bw’ akarere ka Muhanga buri kubategeka gutanga ubutaka bwabo n’ ibiburiho bugakorwamo umuhanda nta ngurane bahawe. Ngo ni mu gihe mu nama ubu buyobozi bwabakoresheje mbere bwayibabwiriyemo ko bazahabwa ingurane.

Bamwe muri bo bavuga ko ubutaka bashobora kubutanga ariko batiteguye gutanga ibiburiho. Kayitare Jacqueline uyobora akarere ka Muhanga avuga ko bitewe nuko iyi mihanda ari bo izagirira akamaro bagomba kugira icyo bigomwa kuko ngo batakwitesha amahirwe yo kubakirwa iyi mihanda izaterwamo inkunga na Banki y’ Isi ngo ni uko ingurane itabonetse. Uyu muyobozi ariko avuga ko uzumva adakeneye kwitanga hazarebwa uburyo yahabwa ingurane y’ ibye.

Mu mujyi wa Muhanga hagiye gukorwa imihanda inyura mu duce tumwe na tumwe twawo izubakwa ku nkunga ya Banki y’ Isi.Iyi mihanda ikaziyongera ku yindi yuzuye na yo yubatswe muri ubwo buryo.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top