Ubukungu

MUSANZE: Abahinzi barataka kubura isoko rya Tungurusumu bejeje

Photo

Hari abaturage bo mu murenge wa Musanze mu karere ka Musanze bataka ikibazo cy’umusaruro w’ibitunguru byo mu bwoko bwa tungurusumu baburiye isoko ukaba ugiye kubapfire ubusa, nyuma y’uko bashishikariye kubihinga bakurikiye agaciro byari bifite mu minsi ishize none icyorezo cya Covid-19 kikaba cyaratumye isoko ryabyo rigwa cyane..................

Uru ni urugero rumwe rw’umuhinzi wo mu murenge wa Musanze mu karere ka Musanze, ku kibazo ahuriyeho n’abatari bake bo muri uyu murenge ngo bashishikariye guhinga ibitunguru byo mu bwoko bwa Tungurusumu bakurikiye amafaranga byagiraga mu minsi yashize, nyamara ngo bikaba byaraguye ku buryo ibyo bejeje babiburiye isoko, bamwe bavuga ko bayobotse ubuhinzi bwa tungurusumu babikanguriwe icyakora abandi bakavuga ko bagiyemo bakuruwe n’amafaranga byagiraga bose bagahuriza ku gihombo bisanzemo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musanze DUSHIMIRE Jean avuga ko ubukangurambaga bwabayeho ahanini ari ubwagiye bukorwa hagati y’abaturage ubwabo bakurikije agaciro iyi tungurusumu yari ifite, imbogamizi ikaza kuba icyorezo cya Covid-19 cyatumye imihahiranire ikomwa mu nkokora, gusa ngo nk’ubuyobozi hakaba hari icyo barimo kugerageza gufasha aba baturage ngo badacika intege ku guhinga iyi tungurusumu kandi yari ifatiye runini ubukungu bw’abatuye muri aka gace, dore ko nubwo ubu ngo barimo kubura n’uwabaha ijana ku kilo ubundi mbere ngo ikiro cyaguraga ibihumbi bibiri.

Ntibyoroshye kumenya neza ingano y’umusaruro w’izi tungurusumu zikiri mu mirima mu muri uyu murenge wa Musanze kuko ahenshi ari abahinzi ku giti cyabo bagiye bazihinga hirya no hino mu mirima yabo, gusa bose icyo bahurizaho ni uko uku kubura isoko kw’umusaruro bari bejeje bishobora no kuzagira ingaruka ku buhinzi bwabo muri rusange kuko abenshi barimo guhitamo kuzirekera mu murima bikaba byabangamira ihingwa ry’indi myaka.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top